Amafoto: Iranzi Jean Claude yatangiye imyitozo muri APR FC ati 'ndi umwana wa APR FC aho naba nkina hose'-eachamps.rw

Amafoto: Iranzi Jean Claude yatangiye imyitozo muri APR FC ati 'ndi umwana wa APR FC aho naba nkina hose'

www.eachamps.rw

Umukinnyi w’umunyarwanda ufite amasezerano mu ikipe ya Zesco United yo muri Zambia, Iranzi Jean Claude yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC ndetse bikaba binavugwa ko yamaze gusinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ni myitozo ye ya mbere nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu Rwanda, akaba yari yaravuye mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2016/2017 aho yari yerekeje mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany aho yatandukanye nayo akerekeza mu ikipe ya Zesco United ariko akaza kugorwa no kubona ibyangombwa shampiyona ikarangira adakinnye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo amakuru yacicikanye ko ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Iranzi Jean Claude ndetse ari bunatangire imyitozo. Ibi bikaba byari byavugiwe mu nama yahuje abayobozi ba fan club za APR FC ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Nyuma y’imyitozo ye ya mbere Iranzi Jean Claude yatangaje ko atarumvikana na APR FC neza ariko bakaba bari mu biganiro ku buryo bigenze neza yayikinira.

Yagize ati”APR FC ni kipe yanjye ni kipe nakiniye igihe kinini, ni kipe nisangamo. Ntago nakubwira ngo ngiye kuyikinira ariko ndi umwana wayo igihe cyose yankenera nayikorera ariko kugeza ubu ntabwo turumvikana neza ariko ntibivuga ko ntagomba kuza ngo nkore imyitozo cyangwa ntari umwana wayo. Nibyo muri Zambia ndacyafite amasezerano ariko ntibivuze ko ntajya muyindi kipe ahanini biterwa n’ubwumvikane bw’amakipe yombi.   nari narabibuze (ibyangombwa) wenda bitewe n’izindi mpamvu ariko kugeza ubu ibyangombwa byarabonetse.”

Ku kijyanye niba APR FC yarumvikanye na Zesco United kuko agifite amasezerano Iranzi yavuze ko ako atari akazi ke.

Yagize ati” Oya ibyo  si akazi kanjye, APR FC ni kipe nkuru n'abatri njyewe yabakura mu yandi makipe ikabazana. Ibyo kuba barumvikanye ibyo njye ntibindeba akazi kanjye ni mu kibuga nitwumvikana nzabakinira. Njyewe ndi umwana wa APR FC, ndi umukinnyi wayo ikipe naba nkinira iyo ari yo yose.”

Iranzi avuga ko aramutse yumvikanye na APR FC ntakibazo bishobora gutera ikipe ya Zesco United kuko ibyo ari ibisanzwe n’umukinnyi ava mu ikipe imwe akajya mu yindi.

Si Iranzi gusa kuko binavugwa ko iyi kipe uya APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi ukina mu kibuga mu ikipe ya Gor Mahia Mugiraneza Jean Baptiste Migi nawe akaba ashobora guhita yiyongera mu bakinnyi b’iyi kipe.

Iranzi Jean Claude aza yakirwe n'umunyamakuru w'ikipe ya APR FC Tony Kabanda

Yahise atangira imyitozo na bagenzi be

Abafana bari benshi baje kwihera ijisho imyitozo ya mbere ya Iranzi Jean Claude

Iranzi ku mupira asha kwinjira mu burubuga rwa mahina

Yitegura gutera mu izamu

Iranzi Jean Claude yagaragaje ko ashobora kuzatanga akazi ku makipe bazaba bahanganye

Ahanganiye umupira na Ngabo Albert amubwira ati 'ndacyrimo ntunkinishe'

Iranzi Jean Claude

Eric Tuyishime Congolais amwitegereza amubwira ngo naragufannye none tugiye gukinana?

Nyuma y'imyitozo bafashe umwanya barasenga

1 week ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter