Keza uherutse kugawa na Bamporiki, yandagaje uwavuze ko Super Sexy azajya mu muriro utazima-eachamps.rw

Keza uherutse kugawa na Bamporiki, yandagaje uwavuze ko Super Sexy azajya mu muriro utazima

www.eachamps.rw

Umunyamideli Niyigena Solange uzwi nka Keza yandagaje umugore wari ubwiye Super Sexy ko ibyo yikora byose hano mu Isi hari umuriro utazima muri Gihenomu umutegereje, agera n’aho amwita imbwa kazi.

Nana Super Sexy ni umunyarwandakazi ubu muri Uganda, akaba amenyereweho gushyira amafoto n’amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram asa n’uwambaye ubusa, atigisa amabuno, bisa nk’ibigaragara muri filime z’urukozasoni.

Umwe mu bamukurikira witwa Uwashema Betty yatanze  igitekerezo ku byo aba yikora ku mbuga nkoranyambaga, maze amubwira ko aba ari gusuzuguza Imana kandi ko azabibarizwa mu muriro w’iteka.

Yagize ati “Ishimishe uyu munsi ariko umenyeko hari Jienom uzababariramo ubuzima bw’iteka ryose. Imana usuzuguza uyu munsi ukayitesha agaciro mu Isi, izakagutesha usabe imbabazi bitagishobotse.”

Aya magambo ntiyashimishije Keza uherutse kunengwa na Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard igihe yari yifotoje yambaye ubusa akitera akagatambara gasa n’ibendera ry’igihugu.

Uyu mukobwa ufata Super Sex nk’umuntu w’icyitegererezo yisabasiye uyu mugore witwa Uwashema Betty mu mvugo yuzuyemo amagambo akakaye amubwira ko yamuneza.

Yagize ati “ Uzi uyu mukobwa niba ari umukobwa cyangwa umugore amugaye pe birambabaje bikomeye.nkiyo wifuriza mugenzi wawe ibintu nk’ibi wowe uba uri ntungane bingana iki? ESE nshimye ur iyo da! Ubu kwifata ugahurutura ibigambo nkibi utanazi n’umuntu, nyamara utaye uguca inyuma,ukurogera,ukwiba,uguteranya ,mbese utaye abanzi bawe uba ufite warangiza ukaza hano ukajya kwifuriza umuntu ibintu nk’ibi usize abo bose uba wumva utekereza neza? “

Keza y’ihanganishije Super Sex amubwira ko Imana yonyine ari yo imuzi ikaba inazi niba Gihenomu habaho yongera gutuka Uwashema Betty amwita imbwakazi yamenyereye muri Gihenomu.

Yagize ati “ihangane rata mukuru wanjye Super Sexy humura akanwa k’umwana w’umuntu siko karema si nako kagena ibizakubaho, njyewe ndakuzi nzi n’ibyiza byawe abandi nibashaka bazarorere. Kandi n'Imana irakuzi kuturusha niyo izi ibizaba ni nayo izi niba aho hantu habaho koko ndabona iyi mbwakazi ihavuga nk’iyaharemye cyangwa iyagiyeyo ikagaruka.”

Super Sex yagaragaje ko atababajwe n’uyu muntu wamubwiye ko azajya mu muriro utazima, asaba keza ko yamubabarira, bavuga amagambo we yinjiza amafaranga.

Keza yandagaje Uwashema Betty

Super Sexy yabwiwe ko ibyo yikora bizatuma ajya mu muriro utazima

3 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(2):

CLAUDE 3 months ago

Biteye isoni kambisa

reply(0)

DEMAX RAGNAR LOTHBROK 3 months ago

BURI WESE AJYACUNGA IZAMU RYE.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter