Bakame na Djihadi barahuriza ku kintu kimwe cyatumye Amavubi anyagirwa na Algeria-eachamps.rw

Bakame na Djihadi barahuriza ku kintu kimwe cyatumye Amavubi anyagirwa na Algeria

www.eachamps.rw

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya CHAN Ndayishimiye Eric Bakame  n’umungiriza we Djihad Bizimana bavuga ko ikintu cyatumye batsindwa na Algeria ibitego 4-1 mu mukino wa gishuti ari  ukutumvikana mu bakinnyi hagati yabo.

Wari umukino wa nyuma wa gishuti  Amavubi akiniye muri Tunisia mu gihe kingana n’iminsi 10 y’umwiherero amazeyo mbere y’uko yerekeza muri Maroc kuri uyu wa Kane kwitabira irushanwa rya CHAN nyir’izina rizatangira kuwa Gatandatu.

Nyuma y’uyu mukino kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndayishimiye Eric yatangaje ko ahanini byatewe n’uko batakurikije inama z’umutoza  yari yabahaye byatumye habura kumvikana mu bakinnyi(communication) bibaviramo gutsindwa.

Yagize ati”Navuga ko wari umukino waruri ku rwego rwo hejuru, ku ruhande rwacu ntago twakurije ibyo umutoza yatubwiye, habuze kumvikana hagati yacu(communication) iki ni kimwe mu byadukozeho byanatumye tudakurikiza amabwiriza y’umutoza bituviramo gutsindwa.”

Bizimana Djihadi kapiteni wungirije mu magambo ye yavuze ko uyu mukino ubasigiye ibintu byo gukosora hagati yabo ku buryo bagomba kubyirinda mu irushanwa rya CHAN kuko babikomeje byabakoraho.

Yagize ati”ikintu tugomba gukosora tugomba kureba cyane ku kintu cyo kumvikana mu kibuga (communication) kuko nibyo byadukozeho uyu munsi, ikindi tugomba no kwizerana hagati yacu ni tubigenza gutyo nakwizeza abanyarwanda ko umukino wa Nigeria utazagenda nk’uko uwa Algeria ugenze uyu munsi.”

Djihadi yakomeje avuga ko intego yabo nyamukuru muri iri rushanwa ari ukugera ku mukino wa nyuma. 

Mu mikino 3 bakiniye muri Tunisia ya gishuti, Amavubi yanganyije umwe wa Namibia 1-1, undi wa Sudani usubikwa utarangiye ugeze ku munota wa 40 amakipe yombi agifite 0-0, bakaba batsinzwe na Algeria 4-1.

Amavubi arahaguruka muri Tunisia uyu munsi yerekeze muri Maroc kwitabiria irushanwa rizatangira ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya 3 aho ruri kumwe na Guinea Equatorial, Nigeria  na Libya, umukino wa mbere ruzawukina na Nigeria kuwa 15 Mutarama 2018.

5 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(2):

Nidelphine 5 months ago

ayomavub arikutubabaz!

reply(0)

Innosent 5 months ago

Ikipe Yacu Amavubi Nakomeze Turayashyigikiye Nayo Nidushimishe Murakoze

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter