Ibyiyumviro bya Jimmy Mulisa nyuma yo kwakira Iranzi Jean Claude muri APR FC-eachamps.rw

Ibyiyumviro bya Jimmy Mulisa nyuma yo kwakira Iranzi Jean Claude muri APR FC

www.eachamps.rw

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC aratangaza ko kugira umukinnyi nka Iranzi mu bakinnyi uba utoza ari ibintu byiza kuko ari umukinnyi ushobora kuba yafasha bagenzi bitewe n’ubunararibonye bwe.

Ku munsi w’ejo nibwo Iranzi Jean Claude yatangiye imyitozo muri APR FC n’ubwo yavugaga ko atari yarangiza kumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Nyuma y’iyi myitozo Jimmy Mulisa yatangaje ko Iranzi Jean Claude ari umukinnyi buri mutoza wese yakwifuza kugira kuko azi byinshi cyane.

Yagize ati "Iranzi ni umukinnyi mwiza umutoza uwo ari we wese yakwifuza. Ubunararibonye afite hari byinshi yafasha bagenzi be. Nk’uko nabibabwiye  ni umukinnyi uzi gutsinda, uzi kurema ibitego urumva rero ko niyiyongera mu bandi mfite bizaba ari byiza.”

Jimmy Mulisa yavuze ko kuri Migi nawe bivugwa ko ashobora kuba yamaze kumvikana na APR FC byo nta kintu yabitangazaho ko niba ari byo naza abantu bazamubona nk’uko babonye Iranzi Jean Claude.

Kuba APR FC yasinyisha Migi na Iranzi ngo ntabwo abo bakinnyi bahagije nk’uko umutoza abivuga, ngo bibaye byiza bakabona n’abandi byaba ari akarusho.

APR FC irimo kongeramo imbaraga mu rwego rwo kugira ngo izitware neza mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup izahagararimo u Rwanda guhera muri Gashyantare 2018 aho izatangira ihura na Anse Reunion yo muri Seychelles

5 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(1):

papy 5 months ago

turishimye cyane bazane nabanda

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter