Sat B yavuze uburyo Safi yari ikibazo muri Urban Boyz-eachamps.rw

Sat B yavuze uburyo Safi yari ikibazo muri Urban Boyz

www.eachamps.rw

Umuhanzi w’Umurundi Sat B, wigeze gukorana bya hafi Nizzo wo muri Urban Boyz yavuze ko umuhanzi Safi uherutse gutandukana n’iri tsinda yahereye kera ananiza bagenzi be ariko bakamwihanganira.

Umwaka wa 2017 warangiye usize itsinda rya Urban Boyz rimaze imyaka 11 rikora umuziki, ricitsemo ibice, Safi atangira urugendo rwe , Humble Jizzo na Nizzo basigara bakora bonyine.

Safi yavuze ko avuye muri Urban Boyz biturutse ku kuba yarabonaga nta ntumbero iri tsinda ryari rifite, aherutse no gutangaza ko ibitekerezo bye bitahabwaga agaciro kuko itsinda ryasaga n’irishingiye ku muntu umwe.

Muri 2015 ubwo mu Burundi havukaga ibibazo by’umutekano muke byari bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, umuhanzi Sat B yahungiye mu Rwanda, aza yisanga muri Urban Boyz dore ko bari barakoranye indirimbo yitwa ‘Urankirigita’.

Sat B wari ufitanye ubucuti bukomeye na Nizzo, batangiye gukorana indirimbo hatarimo bagenzi be bo muri Urban Boyz bizamura umwuka mubi hagati yabo ndetse binavugwa ko baba bagiye gukora itsinda ryabo.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Sat B, yaduhamirije ko bari mu migambi yo gukora itsinda ryabo kuko icyo gihe Safi yari yarazengereje Nizzo.

Yagize ati “Yari imigambi kubera ko byagaragaraga ko Safi atabyoroshaga. Navuye i Burundi nsanga Nizzo yarashavuye, duhitamo gukorana indirimbo yakirwa neza, safi biramubabaza. Kaboss ahitamo gusubika indirimbo twari twararangije gukorana.”

Sat B yongeyeho ko kuba Safi yaravuye muri Urban Boyz atari ibitangaza kuko guhera muri 2016, Safi atari abaniye neza bagenzi be, gusa bagakomeza kumwihanganira kugeza ho afashe umwanzuro wo kugenda.

Yagize ati “Jyewe nzi ko kuva muri 2016 Safi ntiyari amereye neza bagenzi be. Nizzo ntiyashakaga guhemukira abanyarwanda, abakunzi b’umuziki ngo ahagarike itsinda yagumye yiturije kugeza ahemukiwe. Nukuvuga yabaye intama cyane.”

Sat B avuga ko hari indirimbo ze yari yarakoranye na Nizzo, zitasohotse kubera Safi yabyanze, gusa ntaramenya niba zizasohoka ubwo atagihari (Safi) kuko ari ibintu agomba kuganira na Nizzo.

Kuri ubu Sat B ari i Burundi, aherutse gukora igitaramo mu Mujyi wa Bujumbura ahazwi nka Lacosta Beach cyitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 10, ibintu avuga ko nta wundi murundi urabikora.

Sat B ni umwe mu bahanzi bake b’abarundi bamenyekanye hanze y’iki gihugu, avuga ko impamvu abandi batamenyekana ari ko batazi kwimenyekanisha.

Nizzo na Sat B bari bafitanye umubano ukomeye

Indirimbo Nshya ya Sat B yitwa Feel Love

11 months ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(8):

Why G kny 10 months ago

sat b arabikora basaza kdi ibyavuga nibyo nizzo na humble bashyiraga hamwe ark safi yashakaga I bye kugiticye kbx urban boys irahari kdi tuzayiguma inyuma

reply(0)

rk omarius badman mafia 10 months ago

nifeke nka cake

reply(0)

cris 11 months ago

maze abarundi muzikwibonekeza nokwishyira hejuru! ngo wasanze yarashavuye? wabaye mensia rero!

reply(0)

Safi 11 months ago

Uwo Mururindi Yarabuze Icyo Avuga. Namenyeko Arimpunzi Areke Kuvuga Ubusa Yikoma Umwene Gihugu.

reply(1)

Dieudonne Bikorimana 11 months ago

Ego Sat B Yarabikoza Ark Ntabw Yaj Arushaga Fizzo. Hama Safi Naw Nibamurek We Nyine Azicuza

reply(0)

Nduwayo elias 11 months ago

Aba umuhanzi wambere yujuje lacost bich atamunyamahanga numwe arimwo kuva isi yokaremwa

reply(0)

N V 11 months ago

Sat B yarabikoze kabisarnumugani wa Mkombozi kurya amaso akunda atabona n amaso y urwanko ntabonarnuwo atabibonye ni bamureke buriya ntabona nyene

reply(0)

Gikundiro sympa 11 months ago

Sat b ndakeka adakwije ngo yakoze amateka atarakogwa? Mwiyo 2017 iheze fizzo yakoze amaki kuri lacost beach koyaronse abafana barenga 20000 mille nizere kabizi nareke itabi

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter