Bitunguranye isomwa ry’urubanza Nyinawumuntu Grace aregamo AS Kigali ryimuwe-eachamps.rw

Bitunguranye isomwa ry’urubanza Nyinawumuntu Grace aregamo AS Kigali ryimuwe

www.eachamps.rw

Urukiko rwa Nyarugenge rwemeje ko urubanza Nyinawumuntu Grace aregamo ikipe ya AS Kigali kumwirukana binyuranyije n’amategeko rwagombaga gusomwa uyu munsi rwimuriwe tariki ya 2 Gashyantare 2018 bitewe n’imiterere y’uru rubanza.

Mu ntangiriro za Werurwe 2017 ni bwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwirukanye umutoza w'ikipe ya  AS Kigali y’abagore Grace Nyinawumuntu, bamushinja itonesha mu  bakinnyi.

Tariki ya 21 Ukuboza 2018 nibwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi maze urukiko rwemeza ko uru rubanza rugomba gusomwa tariki ya 11 Mutarama 2018 ku isaha ya saa 16:30’.

Uyu munsi tariki ya 11 Mutarama 2018 nibwo byari btitezwe ko uru rubanza rusomwa ku cyicaro cy’urukiko rwa Nyarugenge ku isaha ya saa 16:30.

Izi saha zageze Nyinawumuntu Grace yarari ku rukiko ariko abahagarariye AS Kigali nta wigeze ahagaragara, byaje kugeza ku isaha ya saa 17:30’ uru rubanza rutarasomwa ndetse nta n’indi mpinduka ziraba ngo babwirwe ko rutagisomwe.

Nyuma yaho nibwo umucamanza wari ufite iyi dosiye yatangaje ko urubanza rwa Nyinawuntu Grace aregamo AS Kigali bitewe n’imiterere y’uru rubanza rusa nurugoranye kuko ngo rusa n’ururimo imanza zigeze kuri 2 hafashwe umwanzuro w’uko imyanzuro y’uru rubanza ruzasomwa tariki ya 2 Gashyantare 2018 ku isaha ya saa 14:00’.

Nyinawumuntu Grace akaba aregera amezi 21 yari asigaje ku masezerano ye ngo iyi kipe ya AS Kigali ngo ibe yayamwishyura.

3 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter