Tchabalala wasinye amezi 6 muri rayon Sports, yavuze impamvu yateye umugongo Kiyovu Sports-eachamps.rw

Tchabalala wasinye amezi 6 muri rayon Sports, yavuze impamvu yateye umugongo Kiyovu Sports

www.eachamps.rw

Rutahizamu w’umurundi wakiniraga ikipe y’Amagaju FC, Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yamaze gushyira umukono ku masezerano y’amezi 6 mu ikipe ya Rayon Sports, avuga ko impamvu yahisemo Rayon Sports ari uko ari ikipe ifite abafana benshi ndetse hakaba harimo ihangana muri iyi kipe.

Shabani Hussein wari umaze igihe kitari gito avugwa muri iyi kipe ariko kuyisinyira bikaba byari byaratinze avuga ko byatewe n’uko yari mu kiruhuko I Burundi akaba yarimo yita ku muryango kuko umufasha we yari arwaye.

Kuza mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko ari ibintu byiza cyane kuri we ariko ngo akaba yiteguye kwerekana ibyo ashoboye afatanyije n’abandi bakinnyi b’iyi kipe ku buryo bazaha iyi kipe umusaruro mwiza ikeneye.

Tchabalala wasinyiye Rayon Sports uyu munsi avuga ko kuza muri iyi kipe nta gitutu kimuriho kuko azakora ibyo ashobye ibindi ngo ni ahimana.

Yagizew ati”Oya rwose nta gitutu nzakora ibyo nshoboye ibindi nzabiragiza Imana izabirangiza byose.”

Kuba Pierrot na Shassir bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi baba baragize uruhare mu kuza kwe muri Rayon Sports avuga ko nta kintu abiziho ngo gusa bakimenya ko yaje muri Rayon Sports bamubwiye ko aje ahantu hazamufasha kuzamura urwego rwe ndetse anishyire ku isoko kuko iyi kipe irebwa n’abantu benshi.

Aha yahise anakomeza anasobura impamvu yahisemo kujya muri Rayon Sports aho kujya muri Kiyovu Sports nayo yamwifuzaga.

Yagize ati”Nayihisemo kubera ko ifite ihangana hagati mu bakinnyi bayo kurusha ayandi makipe, ariko iyo uri muri Rayon Sports uboneka kare kuko ikurikirwa na benshi kandi ikaba ikunzwe, icyo nakwizeza abafana bayo ni uko nzakora ibishoboka byose mbashimishe.”

Shabani Hussein yari yarasinyiye ikipe y’Amagaju FC amasezerano y’umwaka umwe akaba yari asigajemo amezi 6. Aya mezi 6 akaba ari yo yasinyiye ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe y’Amagaju yahawe miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse banatinzwe Mugisha Gilbert mu gihe kingana n’amezi 6 Tchabalala yari asigajemo.

8 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter