Hon. Bamporiki yavuze ku gushyiraho itorero ryihariye rya ba Nyampinga-eachamps.rw

Hon. Bamporiki yavuze ku gushyiraho itorero ryihariye rya ba Nyampinga

www.eachamps.rw

Hon. Edouard Bamporiki yavuze ko badateganya gushyiraho itorero rya ba nyampinga kuko babona atari ikintu kihutirwa, anavuga ko kuba bamwe bahagararira u Rwanda bagakora ibihabanye n’umuco atari ukubera ko nta torero ryihariye baba baragiyemo.

Uko u Rwanda rugenda rutera imbere hagenda haduka imico itandukanye, muri iyo mico ariko usanga hari imwe ijya gusa n'iyo mu Rwanda rwo ha mbere, ugasanga hari n’indi idafite aho ihuriye n’iyari isanzwe.

Mu Rwanda hamaze kumenyerwa igikorwa cyo gutora Nyampinga w'u Rwanda, aha bagendera cyane ku kuba ari umukobwa w’intyoza mu kuvuga, atambuka neza ndetse anafite uburanga.

Igikorwa cyo gutora nyampinga mu Rwanda cyatangiye kuva mu 1991, hatorwa Nubuhoro Jeanne waje gusimburwa na Uwera Dalila watowe mu 1993, iki gikorwa kikaza kongera gusubukurwa mu  2009 ubwo hatorwaga Bahati Grace.

Gutora  nyampinga byahozeho mu muco nyarwanda ariko uko bikorwa ubu hongewemo n'ibyo mu mico y'amahanga bikorwa mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza.

Hari bamwe mu bitabiriye i rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda  bagiye barangwa n'imyitwarire itari myiza rimwe na rimwe usanga hari abatekerezaga ko kuba habaho itorero rya ba nyampinga  byagira umumaro ukomeye ndetse bagatozwa indangagaciro zirushijeho mbere yo guhabwa inshingano.

Mu kiganiro Perezida wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu  Hon. Bamporiki Edouard yagiranye Eachamps, yavuze ko badateganya gushyiraho icyiciro kihariye cyaba kigendanye no gutoza ba nyampinga, yemeza ko bitihutirwa cyane.

Yagize ati ”Ntago turabitekereza cyane ko ba  nyampinga bajya gutorwa  barabanje kunyura mu itorero kugeza ubu nta cyiciro kihariye cyabo turatekereza, nta kintu tubona kihutirwa cyatuma dushyiraho itorero ryabo, iyo urebye n’umubare w’abamiss bamaze gutorwa ntago ari umubare munini wavuga ngo urabatindaho kuko n'iyo bari mu mwiherero bafite uko bategurwa.”

Hon. Bamporiki Edouard yongeyeho ko n’uwajya mu bibi byaba atari ukubera ko atatojwe ahubwo yaba ari kamere ye.

Yagize ati ”Uwajya mu bibi ntabwo byaba ari ikibazo cy’uko atari intore ahubwo yaba ari amahitamo ye kuko n’abatojwe hari igihe batandukira nta gahunda idasanzwe yo kuvuga ko twatoza ba nyampinga.”

Umutoza  mukuru yavuze ko ba nyampinga bashobora kujyanwa mu itorero mu gihe minisiteri y’umuco yaba yatangaje ko bikenewe, yavuze ko kandi hari itegeko bagenderaho bemeza ko icyiciro runaka gishobora gutozwa.

Ubusanzwe gutora nyampinga bwa mbere byatekerejwe  mu 1854  n’uwitwa Phineas Taylor Barnum washakaga gutangiza aya marushanwa muri leta zunze ubumwe za Amerika, gusa iki gikorwa kiza kuburizwamo n’imyigaragambyo yabayeho cyamaganirwa kure n’abatarashaga ko kiba.

Mu 1880 ahitwa Rehoboth Beach[Delaware] muri Amerika n’ubundi,   habayeho igikorwa gisa nk’icyo gutora nyampinga gusa kibera ku bwogero kugira ngo hatagira abongera kukitambika.

6 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(1):

صيانة ايديال زانوسي بالبحي 6 months ago

بكل تاكيد في يوم من الايام قمتي بالتحضير للغسيل وفجأه الغسالة لا تعمل ولا تستطيع معرفة سبب العطل بها ننصحك بعدم محاولة القيام بأي شئ لمحاولة معرفة سبب العطل او حل العطل لان هذا قد يعرضك للصعق الكهربائي في حالة ان الغسالة كانت موصوله بالكهرباء او ربما تزداد المشكله اكثر سوء ومن ضمن هذه المشاكل ان الغسالة لا يصلها كهرباء رغم انها موصله بالكهرباء فهنا فنس صيانة ايديال زانوسي سيقوم بتفقد عدة اشياء منها مقبس الكهرباء الموصل ربما يكون به مشكله ولا يقوم بتوصيل الكهرباء بشكل جيد او ان المقبس به خلل ما ولمعرفة هذا سوف يقوم بأختبار بسيط عليه يكتشف ما اذا

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter