Imigambi ya Mr Hu wunze mu rya Urban Boyz akava mu ntara aje gukomereza umuziki i Kigali-eachamps.rw

Imigambi ya Mr Hu wunze mu rya Urban Boyz akava mu ntara aje gukomereza umuziki i Kigali

www.eachamps.rw

Umusore ukomoka mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Byiringiro Enock bakunze kwita Mr Hu muri muzika, yahisemo kuva mu ntara aza muri Kigali kuhakomereza umuziki nta mbogamizi ndetse anakomeze kwagura ibikorwa bye.

Uyu musore ubusanzwe uririmba injyana ya Hip Hop avuga ko yiyise Mr Hu kubera uburyo inshuti ze zabonaga ashikamye, ubundi Hu ni impine ya Hagarara Ushikame.

Uyu muhanzi ukomoka i Muhanga ari mu bafite igikundiro iwabo ndetse kikaba ari nacyo cyamuteye imbaraga zo kuza i Kigali ngo arebe ko na ho yahagira abafana ndetse akaniyegereza itangazamakuru ku buryo bworoshye cyane ko hafi y’ibitanagazamakuru bikomeye byose mu Rwanda bikorera i Kigali.

Yagize ati ”Naje i Kigali kubera ko nahoraga ngorwa n’amatike ya hato na hato anzana i Kigali nje mu biganiro bitandukanye mu bitangazamakuru ndetse nkaba naranagorwaga no kuzana ibihangano byanjye i Kigali igihe byabaga ari ngombwa.”

Mr Hu w’imyaka 22, avuga ko adafite inyota yo gukorana n’abahanzi bakomeye vuba aha kuko icya mbere mu muziki ari ukwiyubaka no kugaragariza abantu ibyo ukora.

Yavuze ko agiye gukora iyo bwabaga maze akerekana itandukaniro ndetse ku ikubitiro yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Mu Izina Rya Yesu’.

 Mr Hu wavuye mu ntara akaza gukomereza umuziki i Kigali

Mu izina rya Yesu, indirimbo Mr Hu aheruka gushyira hanze

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(4):

wizzokhaled 1 week ago

unoo mu nigga ndamuz kbsaa afite rap nyayoo

reply(0)

Bëstø 1 week ago

Big up mr hu rnTukurinyuma komerezaho mn rnKomeza ushikame

reply(0)

Dynamic no comment Group karongi 1 week ago

Kbsa muvandimwe wanjye musanjyira njyendo terimbere icyo nigikorwa gikomeye kabisa ishyanihirwe natwe tuzagusanga

reply(0)

Dynamic no comment Group karongi 1 week ago

Kbsa muvandimwe wanjye musanjyira njyendo terimbere icyo nigikorwa gikomeye kabisa ishyanihirwe natwe tuzagusanga

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter