Tom Close yatangaje icyamugoye akiri kurambagiza umugore we-eachamps.rw

Tom Close yatangaje icyamugoye akiri kurambagiza umugore we

www.eachamps.rw

Umuhanzi Tom Close  yatangaje ko ikintu cyamugoye ubwo yari akirambagiza umugore we Niyonshuti Ange Tricia,  ari ukumutinyura kubibwira ababyeyi be ko kuko yari azi ko batamwemerera kubana n’umuhanzi.

Kuwa 30 Ugushyingo 2013 ni bwo Muyombo Thomas ufite akabyiniriro ka Tom Close yashyingiranywe na Tricia Niyonshuti imbere y’Imana mu rusengero rw’Abangilikani rwitiriwe Mutagatifu Etienne, indi mihango ikomereza mu ihema riherereye i Rusororo.

Mu imyaka 4 bamaze babana nk’umugabo n’umugore,  bamaze kwibaruka abana babiri imifura akaba umukobwa witwa Ella naho umuto akaba umuhungu witwa Ellan.

Mu Kiganiro Amahumbezi cyo kuri Radio Rwanda, Tom Close yabajijwe ikintu cyamugoye ubwo yari akirambagiza umugore we Niyonshuti Tricia, maze avuga ko ari ukumwumvisha ko agomba kubwira ababyeyi ko bakundana.

Yagize ati “ Ni ukumutinyura kubibwira iwabo. Yarankundaga ariko akagira impungenge ko wenda mu rugo iwabo bashobora kutazabyakira neza kuko ndi umuhanzi, wenda bari gukeka ko ngiye kumurarura, yumvaga afite ubwoba bw’uko bazemera ko ibiri hagati yacu ari urukundo rw’ukuri.”

Tom Close yakomeje avuga ko yajyaga ijya gusura Tricia amutunguye mu rwego rwo gutuma aganira n’umuryango we ku rukundo bari bafitanye.

Aho Tricia  amaze gutinyuka kubivuga, ngo bamwe mu bo muryango we barabyemeye abandi barabirwanya, ariko birangira Tom Close amwegukanye.

Tom Close yavuze ko ibyamubayeho byamusigiye isomo ry’uko hari abahanzi banditse amateka mabi, bigasiga isura abandi bose, bityo ko agomba guhora yitwararitse kugira ngo amateka ye atazagira ingaruka ku bandi.

1 week ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(5):

kemovela 1 week ago

umuziki ubuganga hhhh ni hatari iyo bamukwima x bakamuha bagashati ark muturebere mukadaff new hits ze zigere kurubuga

reply(0)

Desire 1 week ago

Tom turakwemera abantumurirusange barakwemera Ibyokora ubikoranubwenge n, ubunyamwuga imigishitagabanije murugorwanyu imana ibishimire .

reply(0)

Niyonshuti 1 week ago

Muzakomeze Mukundane Nibyo Duhora Dusaba Imana

reply(0)

Julian 1 week ago

Aha si Tom Close gusa byabayeho n'abagabo twese biratugora gutereta! Gusa hari indirimbo nshyashya twabuze ku rubuga rwanyu. Nk'iya Priscillah niya Just family yitwa single boy

reply(0)

Kwizera Elie 1 week ago

Koko lmana yari yarabateguye igisigaye muharanire ijuru kuk abo mwisi bo murabafite.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter