[Amafoto]: Mu bukonje Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Maroc-eachamps.rw

[Amafoto]: Mu bukonje Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Maroc

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2018 ikipe y’igihugu y’u Rwanda iherereye muri Maroc aho yagiye kwitabira imikino ya CHAN yakoze imyitozo ya mbere mu mujyi Tangier aho itsinda C u Rwanda ruherereyemo rizakinira.

Amavubi akaba yarageze muri Maroc kuwa 11 Mutarama  2018 aho yari akubutse muri Tunisia mu mwiherero w’iminsi 10.

Mbere y’iyi myitozo iyi kipe ikaba yari yitabiriye inama ya CAF yo kubaha ikaze nk’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, aho banagenzuraga ibyangombwa byabo, aho basobanuriye abakinnyi ibijyanye n’ibizamini by’ubuzima bazakorerwa n’ibindi.

Ni myitozo yabaye  ku isaha ya 18:00’ zo muri Maroc zikaba saa 20:00’ zo mu Rwanda, iyi myitozo yabaye mu gihe cy’ubukonje, abakinnyi bifubitse, ibi byose ariko ni ukugira ngo bamenyere ikirere bazakiniramo kuko bazajya bakina amasaha ya ni njoro.

Biteganyijwe ko uyu munsi bari bukore imyitozo rimwe ku isaha ya 18:00’ zo muri Maroc zikaba saa 20:00’ zo mu Rwanda ku kibuga cya Annexe 2 of Stande Grande de Tangier ari nacyo kibuga u Rwanda ruzakiniraho iyi mikino.

 

Umukino wa mbere Amavubi azacakirana na Nigeria ku munsi wo kuwa Mbere. Amavubi aherereye mu itsinda rya gatatu aho ari kumwe na Libya, Guinea Equatorial na Nigeria.

Ndayishimiye Celestin ku mupira

Imyitozo yo kubongerera ingufu nayo yakozwe

Mubumbyi Bernabe n'umupira

Nshuti Dominique Savio kubera ubukonje yari yifubitse kuva hasi kugera hejuru

Abasore mu kaziiiiiii

Kubera ubukonje ni uku bose bari bambaye

5 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(3):

ALBERT 4 months ago

YESI NDABAKUNDA rnMUTUGEZAHO IBYO TWIFUZA

reply(0)

ALBERT 4 months ago

YESI NDABAKUNDA rnMUTUGEZAHO IBYO TWIFUZA

reply(1)

irakoze 5 months ago

mwadufasha kumenya aho twaza kureba uyu mukino? ndavuga televisionrn mutubwire niba azam ijya yerekana CHAN

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter