Impinduka mu bagize akanama nkempurampaka ka Miss Rwanda 2018 ( Amafoto)-eachamps.rw

Impinduka mu bagize akanama nkempurampaka ka Miss Rwanda 2018 ( Amafoto)

www.eachamps.rw

Sandrine Isheja, Dr Higiro Jean Pierre binjiye mu kanama nkempurampaka  k’irushanwa rya Miss Rwanda 2018, Mike Karangwa wari umazemo igihe ntiyagaragaramo.

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2018 nibwo hatangiye amajonjora y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda  2018, bitangirira mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.

Muri iri rishanwa hagaragayemo impinduka mu bagize akanama nkempurampaka kuko  hinjiyemo  umunyamakuru Isheja Sandrine Butera na Dr Higiro Jean Pierre. Rwabigwi Gilbert we yagumyemo.

Sandrine Isheja Butera ni ubwa mbere agaragaye mu bagize akana nkempurampaka k’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda .

Dr Higiro Jean Pierre uzwi nka Papa Miss, ni umwe mu batangije iby’aya marushanwa ya ba Nyampinga, akaba afite ubunararibonye mu marushanwa y’ubwiza.

Mu mwaka ushize akanama nkempura mpaka kari kagizwe na Mike karangwa utajemo muri uyu mwaka wa 2018, Rwabigwi Gilbert n’umwe mu bategarugori bo muri buri  ntara yabaga yabereyemo amjonjora.

Abakobwa baje guhatanira i Musanze ni 10 ari bo Umuhoza Linda, Irebe Natacha,Umutoni Paula, Ingabire Divine, Ibuka Ines Carine, Ishimwe Belly Stely, Ishimwe Henriette, Umutoniwase Alpha Buyinza na Umutesi Nicole.

Muri aba hakenewemo abakobwa batandatu bazahagararira Intara y'Amajyaruguru.

Rwabigwi Gilbert yari asanzwe mu kanama nkempurampaka

Dr Higiro Prospere uzwi nka Papa Miss 

Abagiye guhatana barabanza kwibaruza

Indeshyo ni kimwe mu bigenderwaho ngo umukobwa yemererwe guhatana (hejuru ya cm 170)

Amafoto

3 months ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(2):

sam,uganda 3 months ago

ababakobwa nibeza

reply(0)

Byagatonda 3 months ago

umuko,yagiyekurongorwa,ahasanga,aaantubamubaje,aravuga,ngondabibara,ingezemoooooo

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter