www.eachamps.rw
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2018 nibwo hatangiye amajonjora yo gushaka abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, abazahagararira Intara y’Amajyaruguru bakaba bamenyekanye.
Abakobwa bitabiriye amajonjora mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ni 10 ari bo Umuhoza Linda(kg59 ,cm 177), Irebe Natacha (kg56, cm172) Umutoni Paula (kg 65,cm172) Ingabire Divine (kg55 cm 178), Ibuka Ines Carine(kg50, cm170), Usanase Shamim Irene (kg57, cm 176) Ishimwe Belly Stely (kg55, cm 170) , Ishimwe Henriette(kg54,170) Umutoniwase Alpha Buyinza (kg45, cm1700 na Umutesi Nicole (kg52, cm170).
Aba bakobwa bose baciye imbere y’akanama nkempurampaka kari kagizwe na Rwabigwi Gilbert, Isheja Butera Sandrine na Dr Jean Pierre Higiro.
Babajijwe ibibazo bitandukanye, haba ibyerekeye ku buzima bwabo, n’ubumenyi rusange, bakaba bari bahawe rugari ngo basubize mu rurimi bisanzuyemo. Abenshi bavugaga ko bashobora gusubiza mu cyongereza no mu kinywarwanda ariko bikarangira bahisemo ikinyarwanda.
Mu byagendeweho harimo Uburanga bwari bufite amanita 25 ubwenge bwari bufite amanita 45 n’umuco wari ufite amanota 30.
Akanama nkempurampaka kagiye kwiherera maze gafata umwanzuro w’uko hakomeza abakobwa ari 6 bo Uwase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly,Irebe Natacha,Umuhoza Linda,Ingabire Divine.
Mu mwaka ushize Intara y’Amajyaruguru yari yaserukiwe n’abakobwa 6 ariko ntibabasha kwitwara neza dore uwaje hafi ari Mukunde Laurette waje muri 15 ba mbere.
Nyampinga wa 2018 azasimbura Iradukunda Elsa ufite iri kamba, akazahembwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi, imodoka ya nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 15 n’ibindi bitandukanye.
Hazatorwa kandi ibisonga 2 aho kuba bine nk’uko byagendaga mu myaka yabanje, aba bakazakorana bya hafi na nyampinga uzaba yatowe.
Biteganyijwe ko amajonjora yo mu ntara zose n’umujyi wa Kigali narangira, hazahita hakurikiraho gutoranya abakobwa bazajya mu mwiherero aho bazaba ari 20 aho kuba 15 nk’uko byari bisanzwe.
Amajonjora arakomereza i Rubavu mu Ntara y’u Burengerazuba kuri uyu wa 14 Mutarama 2017.
Umuhoza Linda yakomeje
Umutoniwase Paula
Usanase Shamim Irene
Ishimwe Belly Stecy
Uyu ntiyabashije gukomeza
Ingabire Divine yabashije gutambuka
Irebe Natacha yatambutse
Amafoto: Mugarura Abraham
3 months ago | by Muvunyi Arsene
Leave a Comment:
Comments(0):