Miss Iradukunda Elsa agiye kuminuza mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro-eachamps.rw

Miss Iradukunda Elsa agiye kuminuza mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro

www.eachamps.rw

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, yatangaje ko nyuma yo gutanga ikamba yari amaze umwaka yambaye azahita ajya kwiga ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Harabura iminsi isaga ukwezi kumwe ngo Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa atange ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda amaze umwaka yambaye, haboneke Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Uyu mukobwa wibanze mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nk’uko yari yarabyiyemeje, yatangeje ko mu gihe azaba ashyize hasi iby’imishinga ya Nyampinga w’u Rwanda azahita ajya kwiga  ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati “ kuri ubu ndumva nakwiga kuko kwiga biruta byose, nziga ibjyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (mining).”

Miss Iradukunda Elsa yavuze ko ataramenya aho aziga kuko bishoboka ko yajya  kwiga mu mahanga cyangwa se mu Rwanda, n'ubwo bitamenyerewe kuri ba Nyampinga b'u Rwanda uretse Mutesi Jolly gusa.

Yagize ati “ ntabwo ndamenya neza aho nzabyigira niba ari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga.”

Uretse amasomo Iradukunda Elsa azakomeza imishinga ye yari yaratangiye irimo gufasha abana batishoboye kwiga no gutegura amarushanwa yo koga yatangije muri 2017.

9 months ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter