Miss Rwanda 2018: 'Ntugende wigize Shakira kandi uri Mukandori' Kalimpinya abwira abazahatanira i Huye-eachamps.rw

Miss Rwanda 2018: 'Ntugende wigize Shakira kandi uri Mukandori' Kalimpinya abwira abazahatanira i Huye

www.eachamps.rw

Kalimpinga Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda yasabye abakobwa bazajya guhatanira guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018, kwiyizera bakaba abo baribo ntibigane abandi.

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2018 nibwo ijonjora rya Miss Rwanda 2018 riba rigeze mu Karere  ka Huye, aho hazatoranywa abakobwa 6 bazahagararira Intara y’Amajyepfo.

Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba n’umwe mu bagaragaje imbaraga nyinshi mu gushyira mu bikorwa umushinga we wo kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko, yaturutse mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu Kiganiro na Eachamps, Kalimpinya Queen yavuze ko atazabasha kwitabira iri jonjora ngo ajye gushyigikira barumuna be,  kuko ari mu bikorwa by’amarushanwa yo kubyina ariko bakaba banatanga ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

N’ubwo atazahaboneka, Kalimpinya yavuze ko hari bamwe babashije kuvugana abagira inama, ariko n’abo batavuganye yasabye kuzashyira imbere Imana kuko ari yo yabafasha gutambuka.

Yagize ati “ icyambere kikaba n’icyanyuma ni Imana. Hariya ushobora kugenda wateguye uri umuhanga uri na mwiza biteye ubwoba, ukagera imbere ugasusumira, bigahita bipfa. Ikintu cyambere ni ukugenda byibuze wakubise nka ka Dawe uri mu ijuru.”

Kalimpinya kandi yasabye abakobwa bashaka kuzahagara Intara y’Amajyepfo kuzagenda bafite amakuru atandukanye yerekeranye n’u Rwanda, muri gahunda zitandukanye, kandi bakaba bashobora gusobanura umushinga wabo neza.

Yagize ati “ugomba kugenda witeguye irushanwa. Niba uzi ko ari Miss Rwanda babaza ibintu byo ku Rwanda, nka Vision 2020, VUP. Shaka amakuru umenye ibintu. Ikindi niba hari umishinga wawe wateguye genda wawunonoseye neza ku buryo ikibazo cyose bakubaza ho wabasha kugisubiza.”

Hejuru y’ibyo byose Kalimpinya yasabye abakobwa bashaka kuzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, kureka kwigana abandi bantu ahubwo bakaba abo ari bo bagakora n’ibivuye mu mutwe wabo.

Yagize ati “ ikindi ni ukuba uwo uri we. Ntugende wigize Shakira kandi uri Mukandori. Hari abantu bajya muri Miss Rwanda ukagira ngo babacometsemo abandi. Ukabona arashaka kwifata ukuntu, akaba afite umushinga ariko ukabona ibintu bye ari kuvuga n’ibyo ari gukora ntaho bihuriye.”

Nk’uko iri rushanwa rifite insanganyamatsiko y’Ubwiza, Ubwenge n’Umuco, Kalimpinya yasabye aba bakobwa kuzagenda bitunganyije mu buryo bw’ubwiza ariko na none bakaba bafite amakuru ahagije ku gihugu no ku muco muri rusange.

4 weeks ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter