Yemba Voice yavuze icyo yungukiye mu iserukiramuco rya Amani ryabereye muri Congo-eachamps.rw

Yemba Voice yavuze icyo yungukiye mu iserukiramuco rya Amani ryabereye muri Congo

www.eachamps.rw

Itsinda ry’abaririmbyi rya Yemba Voice rikubutse  mu iserukiramuco rya Amani Festival ryaberaga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo , bavuze byinshi bungukiye mu kwitabira iri serukiramuco.

Iri tsinda rigizwe n’abasore batatu (Moses Mungabutsinze, Norbert Rusanganya, na Bill Ruzima )   biga  mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo ubu rikorera I Muhanga , bakaba ari bamwe mu banyempano bagaragaza icyizere muri muzika.

Aba bahanzi baherutse gutumirwa mu iserukiramuco rikomeye ryaberaga muri Kongo Kinshasa aho baririmbye kuwa 11 Gahyantare 2018.

Iri serukiramuco ry’indirimbo n’imbyino ryabaga   ku nshuro ya 5 ryitabiriwe n’abandi bahanzi bakomeye nka Chameleone na Maurice Kirya bo muri Uganda,  Zao, Ferre Gola, Ira Irene, Anderson Mukwe, Dub Inc bo mu Bufaransa, n’abandi benshi.

Moses uhagarariye iri tsinda yabwiye Eachamps ko ari amahirwe akomeye bagize yo kuririmba mu iri serukiramuco ngarukamwaka rya Amani rikomeye rinatumirwamo abanyabigwi mu muziki.

Yagize ati ”Icya mbere gikomeye twungutse ni ukuba twararirimbiye imbere yacu imbere y'imbaga ingana  kuriya, ni ubwa mbere turirimbiye imbere y’abantu benshi, abantu bari hariya simbazi umubare gusa byatumye dutinyuka.”

Uyu musore yavuze ko batangiye abantu batabazi ariko baririmbye indirimbo yabo bise ‘African Woman’  barizihiwe ndetse batangira kugenda bacengerwa n’indirimbo zabo.

Moses yavuze ko bavuye muri kongo bahakoreye indirimbo yabo bakoranye na producer witwa Serge, gusa avuga nta mahirwe bagize yo guhura n’abandi bakomeye bari bitabiriye ngo  babe bakorana indirimbo.

Amani Festival yatangiye muri 2014 igamije kwimakaza umuco w’amahoro, imaze kwitabirwa n’abahanzi bakomeye batandukanye barimo Sauti Sol, Nneka, Ismael Lo, Werrason n’abanyarwanda nka Mani Martin waryitabiriye inshuro nyinshi na Mutoni Angel.

 

3 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(1):

Job 3 months ago

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter