Umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier n'umukinnyi we Nova Bayama bapfa iki?-eachamps.rw

Umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier n'umukinnyi we Nova Bayama bapfa iki?

www.eachamps.rw

Nova Bayama umukinnnyi w’ikipe ya Rayon Sports usatira aca ku mpande yamaze guhagarikwa n’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports nyuma ngo gusoza imyitozo ntasengere hamwe na bagenzi be gusa ngo aba bombi bakaba bari bamaze iminsi basa n'abatumvikana ngo Karekezi ashinja uyu musore kudashaka kumukorera.

Mu myitozo ya tariki ya 17 Gashyantare 2018 yabere ku kibuga cyo mu Nzove irangiye Nova Bayama yahise yigendera ntiyajya gusengana na bagenzi be hari nyuma yo kutishimira uburyo umutoza ari kumufata muri iyi minsi.

Intandaro ya byose ni ukubura mu bakinnyi 22 bakoze imyitozo kuri uwo munsi  ubwo batoyemo amakipe 2 bagahura hagati yabo ibintu bizwi nka deux cas we agashyirwa ku ntebe y’abasimbura abwirwa ko ari busimbure, iminota 90 yose yaje kurangira adakandagiye mu kibuga.

Nyamara n’ubwo byagenze uko uyu musore yari ku rutonde rw’abakinnyi 20 umutoza yari yatangaje ko bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura ikipe LLB umukino wo kwishyura uzabera i Burundi kuwa Gatatu w’iki cyumweru dutangiye.

Umyitozo irangiye Nova Bayama ntiyigeze ajya gusenga na bagenzi isengesho risoza umyitozo kuko yahise yitahira ntiyanajyana n'abandi mu modoka, umutoza Olivier Karekezi yahise atangaza ko amuhagaritse ndetse akaba azagaruka mu ikipe ari uko amaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi.

Mu kiganiro na Eachamps Nova Bayama yatangaje ko koko yahagaritswe ndetse ko n'ibyo byo kugenda adasenze ari byo yazize, gusa yemeza ko impamvu yabimuteye ari uko yananiwe kwakira kwicara ku ntebe y’anasimbura kandi abwirwa ko arimo gutegurirwa umukino w’i Burundi ariko umutoza agakoresha abakinnyi atazitabaza barimo Mbondi Christ n’abandi.

Yagize ati”Njyewe narindi ku rutonde rw’abakinnyi bakinnyi 20 bagomba kuzavamo abakinnyi 18 bajya i Burundi, ariko uyu munsi natunguwe no kubona banyicaza kuri bench kandi ngo barimo kuntegurira umukino w’i Burundi. Umva nawe Mbondi Christ, MugumeYassin, Innocent na murumuna wa Djabel bakinnye iminota yose kandi nta n’umwe uzajya mu Burundi, ubwo se yarimo antegurira ate? Imyitozo rero yarangiye mpita ngenda ntasenze ndetse nanga kujya locale (umwiherero) rero ahita avuga ko ampagaritse nzagaruka ari uko nanditse ibaruwa. Ibaruwa yo ngomba kuyandika nzayitanga nibava i Burundi.”

Kuva Karekezi yafata iyi kipe ni kenshi yagiye asa n’ugongana n’uyu musore ndetse ntanatinye kumunenga mu itangazamakuru aho yavugaga ko yasubiye inyuma ku buyo n’abana bari kuzamuka ubu nka murumuna wa Djabel yatanzeho urugero ngo ibyo  yakora nawe yabikora akanarenzaho.

Aha kandi byongeye kugaragara ku mukino wa gishuti iyi kipe yakinnye na Etincelles aho uyu musore yinjiye mu kibuga asimbura akongera agasimburwa atamazemo umwanya munini. Muri rusange umubano wabo ntumeze neza kuko binageze ku rwego rw’aho na bakinnyi bibaza icyo Nova Bayama apfa na Karekezi.

Gusa ku ruhande rw’uyu musore avuga ko nta kintu na kimwe azi apfa na Karekezi ngo kerekea niba gihari akaba yaranze kubimubwira. amakuru agera kuri Eachamps avuga ko uyu musore ashinjwa kudashaka gukorera Karekezi Olivier nk’uko yitangiraga Masudi ngo kuko ku bwa Masudi Djuma yitangaga  ariko ubu ngo ntabwo yitanga uba ureba ntacyo bimubwiye.

Twageregeje kuvugana na Karekeizi Olivier ngo agire icyo atubwira kuri iyi nkuru yihagarikwa rya Nova Bayama ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni.

6 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter