CAF CL: Kwizera Pierrot niwe wagizwe kapiteni wa Rayon Sports ku mukino wa LLB[Amafoto y'imyitozo]-eachamps.rw

CAF CL: Kwizera Pierrot niwe wagizwe kapiteni wa Rayon Sports ku mukino wa LLB[Amafoto y'imyitozo]

www.eachamps.rw

Umukinnyi w’umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports mu kibuga hagati Kwizera Pierrot niwe uzaba yambaye igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga ku mukino wo kwishyura mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions League uzahuza iyi kipe na Lydia Ludic yo mu Burundi, izi nshingano yazihawe kuko bazaba bagiye gukinira mu gihugu cye avukamo.

Ubundi kapiteni wa Rayon Sports asanzwe ari Ndayishimiye Eric Bakame,  n’ubwo azagaragara kuri uyu mukino uzaba tariki ya 21 Gashyantare 2018 ntabwo azaba ari we uyoboye abandi kuri uyu mukino kuko yamaze kuganirizwa akabwirwa impamvu bifuza ko  izo nshingano zahabwa Kwizera Pierrot uzaba ukinira imbere y’abaturage b’igihugu cye nawe akabyemera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imiyotzo yo kuri uyu wa Mbere, umutoza wa Rayon Sports Lomami Marcel yatangaje ko Bakame akiri kapiteni wa Rayon Sports ahubwo ko basanze Pierrot ari we ubaye kapiteni kuri uwo mukino nk’umukinnyi uzaba uri iwaba hari icyo byafasha iyi kipe ndetse banabyumvikanyeho na Bakame akabyemera.

Yagize ati” umuntu uzaba ufite igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga ni Pierrot ariko twicaje kapiteni Bakame turabimubwira kuko Pierrot ni iwabo, ndetse twanicaje bariya bakinnyi b’abarundi ko uriya mukino ari uwabo  ko ari umukino bagomba kwigaragaza, ko ari umukinnyi bagomba kuduhesha ishema natwe, nabo bagomba kwihesha ishema bakerekana ko baguzwe ari abakinnyi beza, Bakame twarabimwumvishije arabyemera kapiteni azaba ari Pierrot, n’uriya mukino gusa ubundi Bakame azahita asubirana inshingano ze.”

Ku ruhande rwa Bakame usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yatangaje ko yicajwe akabiganirizwaho ndetse akaba yumva nta kibazo kirimo ngo ahanini inshingano zo gutsinda uyu mukinnyi bazihariye abakinnyi b’ababarundi bakina muri Rayon Sports , kuba atazaba ari kapiteni ngo ni bintu yaganirijwe akabibwirwa kandi ngo azakomeza kuyobora bagenzi be.

Iyi kipe biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda  ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018  ku isaha ya saa 16:00’. Umukino wo uteganyijwe kuwa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018.

Bakame n'ubwo azakina azaba atari kapiteni w'iyi kipe

Kwizera pierrot niwe uzaba ufite izo nshingano

Manishimwe Djabel uhanganiye umupira na Pierrot ashobora kuzasanga ku ntebe y'abasimbura

Lomami Marcel n'abasore be mu myitozo ibongerera imbaraga

Muhire Kevin ufite umupira ashobora gutungurana muri 11 bazabanza mu kibuga

6 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter