Benitha wigeze gukundana na Lil G yivovoteye abanenze amafoto ye yambaye ubusa-eachamps.rw

Benitha wigeze gukundana na Lil G yivovoteye abanenze amafoto ye yambaye ubusa

www.eachamps.rw

Umulisa Benitha usigaye yiyita Queen Nitha wigeze gukundana na Lil G yakamejeje kubera amafoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yanitse amabere ku gasozi abantu bakamwivovotera abandi bakavuga ko ashaka kwamamara.

Amafoto y'uyu mukobwa kuri  ubu ukundana na Producer Pacento, amaze iminsi acaracara hagati mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram. Mu minsi yashize habanje kuza amafoto ye yambaye ubusa buri buri afashe ku mabere yakinzeho ibiganza.

Kuri ubu hongeye kujya hanze ifoto y'uyu mukobwa yakuruye impaka ari kumwe na mugenzi we amufashe ku mabere yayakinzeho ibiganza bye , arangije aryamisha igituza cye mu mugongo w'uwo mugenzi we (bose bambaye ubusa).

Aya mafoto akimara kujya hanze ibinyamakuru bimwe byamushyize mu majwi, abandi batangira gukwirakwiza iyi foto ku mbuga nkoranyambaga  zitandukanye ari nako bashyiraho ibitekerezo bavuga ko atari iby'i Rwanda abandi bakavuga ko ashaka kwamamara no gukomeza kuvugwa cyane mu itangazamakuru  ryo mu Rwanda.

Umulisa Benitha yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko ibi yabikoze abizi kandi asaba abari kumwita indaya n'ibindi kumureka.

Yagize ati "Kigali ibihuha byanyu birandambiye[...] rimwe na rimwe njya ntekereza kubivamo kuko hari benshi bamvugaho ibibi ariko nkomeje kuba umwamikazi. Ni indaya, ashaka kwamamara, Bla Bla ... ntimukagaye amahitamo yanjye mutabanje kumenya impamvu yabyo."

Yigaruye avuga ko kuba amafoto ye yambaye ubusa yaragiye hanze ari amakosa ariko na na none ngo 'ubuzima ntabwo bugira amategeko.' 

Nitha yerekanye ko hari ubuzima bushaririye buri inyuma y'ibyo akora bityo abantu bakaba bamenya uko abayeho baramutse bishyize mu cyimbo cye. 

Yagize ati "Mbere yo kuncira urubanza banza uze ugendane nanjye ugendane n'ubuzima ndimo , ni uramuka ugeze kure  aho ndi  nibwo wamenya uko mu by'ukuri nkomerewe."

Benitha amaze iminsi mike atangiye ibyo kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi [video vixen] , yakoreshejwe mu mashusho ya ‘Mfumbata’ ya Urban Boyz, Every Thing Uncle Austin na Meddy ndetse ari mu bakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo nshya Marina agiye gusohora.

Uyu mukobwa uri kumwe na Umulisa Benitha kuri iyi foto bambaye ubusa, na we asanzwe akoreshwa mu mashusho y’indirimbo, uyu yagaragaye mu yitwa ‘Mama Cita’ ya Uncle Austin na Victor.

Muri Gicurasi 2017 ni bwo Lil G yerekanye uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga  avuga ko amukunda by’ukuri, yamwerekanye nyuma y’iminsi mike batandukanye gusa bongera gusubirana ndetse uyu muhanzi yavugaga ko indirimbo yari yashyize hanze yitwa ‘Ni wowe rukudo’ ariwe wari watumye ayihimba.

Umulisa Benitha nawe yatangiye kugenda agaragaza ko akundana na Lil  G mu ruhererekane rw’amagambo yagiye yandika ku rukuta rwe rwa Instagram muri icyo gihe. Mu Nzeri, uyu Benitha  wari warasibye ikintu cyose cyerekeranye n’urukundo rwe na Lil G, yatangiye kugenda agaragaza ko akundana na Producer Pacento[Akimana Dedithe Patience] ndetse n’uyu musore akagaragaza ko akunda uyu mukobwa byo gupfa.

Baje gutandukanye by'akanya gato, Benitha akundana n'undi witwa Bello gusa batandukanye hadaciye kabiri arongera asubirana na Pacento kugeza na n'uyu munsi.

Lil G aherutse guhakana iby'urukundo rwe na Nitha ubwo yaganiraga na Eachamps avuga ko hari abakobwa baba bashaka kwamamara bityo akaba atagitinda ku by'urukundo rwe rwa kera.

    Iyi foto ya Nitha n'uyu mukobwa yatumye abantu bakangarana

    Abantu batandukanye bari kuvuga kuri aba bakobwa ku mbuga nkoranyambaga

   Si ubwa mbere Nitha yerekana ibice bye by'ibanga

    Yahoze akundana na Lil G

   Ameranye neza na Pacento

    Akunda guhinduranya abasore

    

    Byatangiye yifotoza atya...

 

4 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(13):

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

hashimdeo 4 months ago

mubareke bikorere ibyo bashaka.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter