Abanya-Oman bigisha abana umupira w'amaguru bahuye na Perezida wa FERWAFA-eachamps.rw

Abanya-Oman bigisha abana umupira w'amaguru bahuye na Perezida wa FERWAFA

www.eachamps.rw

Itsinda ry’abanya-Oman bari mu Rwanda baje gusura Ijabo Ryawe Rwanda kuri uyu wa 24 Maya 2017, ryabonaye na perezida wa FERWAFA Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene aho bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru cyane rihereye mu bana.

Iri tsinda ryaje riturutse muri Excellence Sports Academy yo muri Oman ryageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize kuwa Mbere tariki ya 23 Mata 2018 aho baje ku butumire bwa mugenzi wa bo wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdhan Habimana.

Ijabo Ryawe Rwanda rikaba ari ihuriro ry’ibigo bigera kuri 223 byigisha abana gukina umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba a kandi ari n’umuryango wa FERWAFA.

Bakigera mu Rwanda Hamdhan akaba yaratangarije itangazamakuru ko  bashaka kureba uburyo  bazahuza gahunda zimwe na zimwe z’ri rerero n’iza Ijabo Ryawe Rwanda ariko na none ngo aba banya Oman bakaba bazabatera inkunga mu bijyanye n’ibikoresho.

 Yagize ati” Ijabo Ryawe Rwanda ifite abana benshi kandi bafite impano, bazi umupira ariko bakeneye ibikoresho. By’umwihariko tubifuzamo abafatanyabikorwa kuko baturusha ubushobozi, badutera inkunga zirimo ibikoresho, n’andi mikoro usanga bishoboye cyane kuturusha. Urebye ni ibyo tubategerejeho, ku buryo n’iyo bitafasha Ijabo Ryawe Rwanda byanafasha n’abandi banyarwanda.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri iri tsinda ryabonaye na perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene aho bagiranye ibiganiro ahanini byibanze ku buryo hashobora kubaho ubufatanye nk’uko uwaje ayoboye iri tisnda akaba n’umuyobozi wa Excellence Sports Academy, Said Nasser Abdullah Al Kindi yabitangarije itangazamakuru.

Yagize ati” Twaganiriye ibintu byinshi, twaganiriye ku kuntu habaho ubufatanye hagati Excellence Sports Academy na Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, tukareba nk’inkunga twatanga kuri federasiyo mu buryo bujyanye na tekinike ibiganiro ahanini twagiranye ni byo twibanzeho kimwe n’Ijambo Ryawe Rwanda mu kureba uburyo hazamurwa impano z’abana.”

Yakomeje avuga ko umupira w’amaguru atari ukuza umuntu agakina gusa ko ahubwo hasabwa ibintu byinshi cyane kuko na byo byabaye ubucuruzi  bishobora kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ibiganiro bagiranye ngo bikaba bitarangira hakaba hari byinshi bakirimo kwigaho bishobora kongerwamo.

Ku kijyanye n’icyo baba bazi ku mupira wo mu Rwanda yavuze ko bazi bike basangijwe na perezida w’Ijabo Ryawe Rwanda ubwo yari yabasuye muri Oman.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mata 2018 barasura urwibitso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Nyuma bakaba bazasura  ibigo bimwe na bimwe byigisha abana gukina umupira, aho kuwa 25 Mata bazasura ibigo bimwe i Musanze n’i Rubavu, bakazasura ibindi bigo mu Majyepfo, Umujyi wa Kigali ndetse n’Iburasirazuba mbere y’uko basoza uruzinduko rwabo rw’iminsi 5 kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mata.

yashyikirijwe umupira wo kwambara(Jersey)

Nyuma y'ibiganiro bafashe ifoto y'urwibutso banamushyikiriza impano

Iri ni ryo tsinda r'iri mu Rwanda mu gihe cy'iminsi 5

Bamwe mu bayobozi ba Ijabo Ryawe Rwanda bafata ifoto y'urwibutso hamwe na perezida wa FERWAFA n'umuyobozi wa Excellence Sports Academy

5 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter