PGGSS8: Kurikira live uko igitaramo gisoza irushanwa kiri kugenda (Amafoto)-eachamps.rw

PGGSS8: Kurikira live uko igitaramo gisoza irushanwa kiri kugenda (Amafoto)

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya  14 nyakanga  2018 , ibitaramo by’irushanwa rya Primus guma guma Super Star riri kuba ku nshuro ya 8, biri gushyirwaho akadomo n’igitaramo nyamukuru kiri kubera I Kigali muri Expo ground I Gikondo.

Irushanwa rya Primus Guma Guma  ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rufatanyije na East African Promoters.

Irushanwa ry’uyu mwaka rihataniwe n’abahanzi 10 barimo Christopher, Bruce Melodie , Uncle Austin , Just Family ,Active , Queen Cha, Mico the Best, Khalfan,Young Grace na Jay C

Aba bahanzi bose uko ari 10 bahataniye iri rushanwa bazengurutse igihugu cyose biyereka abafana. Igitaramo  cya mbere cyabereye I Gicumbi, hakurikiraho icyabereye I Musanze,  I Huye ndetse ibi bitaramo byo mu ntara bisozwa n’icy’i Rubavu.

Muri rusange, muri aba bahanzi bahataniye iki gikombe, hagiye hagaragara ihangana hagati mu bafana cyane cyane hagati ya Bruce Melodie na Christopher. Mbere y’igitaramo abakunzi b’umuziki baganiriye na Eachamps bakomeje gushimangira ko igikombe kiri hagati y’aba bombi.

Ku ruhande rw’aba bahanzi , mu biganiro bagiye bagirana n’itangazamakuru bumvikanishaga ko irushanwa ryose riba ryigahagazeho ariko bagakomoza ku kuba bamaze igihe kinini bahatanira iki gihembo ndetse by’umwihariko buri umwe akavuga ko uyu mwaka aribwo abona afite amahirwe menshi kubera ko abo bahanganye nta burambe bafite buhambaye nk’abagiye bigwizaho iki gihembo mu myaka yashize.

Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka irindwi ibera mu Rwanda. Bwa mbere muri 2011 yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuryegukana muri 2017.

Irushanwa ry’uyu mwaka rifite umwihariko wo kuba hazatangwa ibihembo bibiri harimo icy’umuhanzi watowe cyane hakoreshejwe imifuniko ya primus ndetse n’uwatowe n’akanama nkemurampaka.

Uratorwa n’abafana hakoreshejwe imifuniko aregukana miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000 Rwf). N’aho,  uwa mbere uratorwa n’akanama nkemurampaka arahembwa miliyoni makumyabiri (20.000.000 Rwf), uwa kabiri abiri ahabwe miliyoni enye n’igice, uwa gatatu miliyoni enye, uwa kane miliyoni eshatu n’igice n’aho uwa  gatanu yegukane  miliyoni eshatu.

Mc Buryohe niwe uyoboye iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z'umugoroba, yabanje gushyushya abafana. Saa moya  ahita ahamagara band ya Sebeya y’abanyeshuri bize ku Nyundo ngo ize  ku rubyiniro  itangize igitaramo.

Icyo kunywa kirahari ku bwinshi

  Dj Ira niwe uri kuvanga imiziki

Abagize akanama nkemurampakaUmugoroba watangiye kuryohera bamwe

Sebeya band niyo yabanje gushyushya abafana , iri tsinda ni naryo ryunganira abahanzi mu kuririmba

Bruce Melody niwe ubimburiye abandi ku rubyiniro, abafana amagana bateraniye ahari kubera igitaramo bafite umuriri udasanzwe, bamwe bari kujujura bavuga ko ari we uregukana igihembo nyamukuru. Abanje  indirimbo ye yakoze mu bihe byahise  yise 'Ntundize'.

Akurikijeho iyo yise Ikinya ikundwa n’abatari bake, ikubitanye n’uko bamwe batangiye gucengerwa n’agatama umuriro uragurumana amaboko ya benshi bisanga ari mu bicu, ageze ku yitwa 'Ndumiwe' biba ibindi abafana hafi ya bose bari kujyana na we.

Ibyishimo ni byose ku bafana ba Bruce Melody asoje kuririmba baririmba izina rye

Hakurikiyeho Khalifan ukoze agashya akaza ari mu isanduka yajya kuvamo hakabanza kuvamo inyoni n’igisiga. Yambaye imyenda y’umweru. Ahereye ku ndirimbo ye yise ‘Ibaruwa’, akurikijeho ‘Nabibonye ugiye’ yahuriyemo na Active asoreza kuri ‘Nabo Sibo’ avuga iri joro yifuza gukora amateka. Asoje kuririmba bamusubiza mu isanduka baramujyana.

Jay C uri mu bahanzi bahagaze  neza cyane muri Hip hop mu Rwanda niwe winjiye ku rubyiniro. Yinjiranye indirimbo ye yitwa ‘Sibomana’ akurikizaho ‘Am back’ yahuriyemo na Bruce Melody yakunzwe bikomeye igatuma yongera kwigarurira ikibuga cy’abakora hip hop. Asoreje kuyitwa ‘Isugi’ asaba abasore kwirinda gukubaganya abakobwa.

Christopher uri mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo nyamukuru yinjiye aririmba indirimbo ye yise ‘Ijuru rito’ akurikijeho iyitwa ‘Uwo munsi’ abafana biterera hejuru bamufasha gusubiramo amagambo ayigize.

Uyu muhanzi agezemo hagati itinda ry’abafana bamwe baririmba izina ‘Melody’ akiri ku rubyiniro. Na we ahita akuramo  ikoti yari yambaye avuga ko uyu munsi atari uw’intambara ahubwo ari ukwishima, ahise asoreza ku ndirimbo ye yitwa ‘Birahagije’.

Itsinda rya Active niryo rikurikiyeho, ritangiriye ku ndirimbo bise ‘Aisha’ bagezemo hagati babanza gushyushya abafana barabyina, bakurikijeho iyitwa ‘Lift’ bishimirwa n’abantu kubera uburyo banyuzagamo bakabyina basoreje kuyitwa ‘Final’.

Hakurikiyeho Mico The Best, abanje kuririmba indirimbo yise ‘Arashotorana’ azana umukobwa uzi gutigisa umubyimba, akurikijeho iyo yise ‘Akabizu’  asoreje kuyo yahuriyemo na King James yise ‘Umugati’. Ari  mu bahanzi batagaragaje gushyushya abafana ku rwego rwo hejuru nk’uko bagenzi babanje babigenje.

Umuhanzikazi Queen Cha uri muri iri rushanwa ku nshuro ye ya kabiri[yararimo n’umwaka ushize] yinjiye ku rubyiniro. Ari kumwe n’itsinda ry’abamufasha kubyina  nk’uko no mu bindi bitaramo yagiye abigenza. Ahereye ku ndirimbo ye yitwa ‘Kizimyamwoto’ akurikizaho iyitwa ‘Isiri’ asoreza kuri ‘Umwe rukumbi’ yahuriyemo na Riderman.

1 month ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(4):

pazo 4 weeks ago

hhhh ntakobisa

reply(0)

pazo 4 weeks ago

hhhh ntakobisa

reply(0)

didi 1 month ago

reka aba agirango abone uko avugwa cyane mu bitangazamakuru ni umurezi faux

reply(0)

Fabien 1 month ago

Nibwo bwambere bibaye mugihugu cyu Rwanda kugenda mungobyi urimuzima.

reply(1)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter

© copyright eachamps