KNC yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga-eachamps.rw

KNC yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

www.eachamps.rw

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Kakooza Nkuriza Charles uzwi KNC yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyamba aho abantu bari kwigana agace k’indirimbo ye mu buryo bwo guterana ubuse.

Muri iki cyumweru turi gusoza nibwo hagiye hanze, agace gato amashusho y’umunyamakuru akaba n’umuhanzi KNC ari gufata amajwi y’indirimbo muri studio. KNC aba aririmba agace kameze nk’inyikirizo ati “sometimes I cry” ubundi ahanika ijwi ahogoza.

Uburyo KNC yahanikaga ijwi, ubundi agahogoza nibyo byasekeje abantu benshi, bihutiye guhererakanya aya mashusho ku mbuga nkoranyamba cyane cyane twitter maze KNC ahinduka igitaramo.

Kuri atangijwe hash tag yiswe #KNCChallenge aho abantu batandukanye bagiye bifata amashusho bari kumwigana ariko mu buryo bwo kumutera ubuse, uretse ko hari n’abandi babikoze mu rwego rwo kumunnyega bavuga ko imiririmbire iciriritse.

Mu mashusho yakomeje gutambagira ku mbuga nkoranyambaga harimo ay’umugabo ubaza KNC impamvu yirirwa atanga amakarita atukura muri irushanwa ry’abana bafite impano yateguye, nyamara nawe ntabyo azi. Bitangira nawe amweretse ikarita itukura.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa hari abavuze ko abafashe ayo mashusho bagambiriye kuzana gishegesha mu gitaramo yise Lengends Alive  afite mpera z’uku kwezi abandi bakavuga ko nabyo ari ubundi buryo bwo kucyamamaza.

Muri iki gitaramo KNC avuga ko ari bwo azasezera ku muziki, amazemo imyaka irenga 15. Yatumiyemo icyamamare cyo muri Afurika y’Epfo Yvonne ChakaChaka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Bruce Melody, Israel Mbonyi na Aline Sano.

KNC amaze amezi arenga 5 akora imyitozo, ku buryo avuga ko azaririmba indirimbo zirenga 30.

Kanda hano urebe amashusho yose 

3 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter