Djihad Bizimana wagowe no kubona umwanya wo gukina mu Bubiligi yabuze iki?-eachamps.rw

Djihad Bizimana wagowe no kubona umwanya wo gukina mu Bubiligi yabuze iki?

www.eachamps.rw

Umukinnyi w'umunyarwanda Djihad Bizimana ukinira ikipe ya Waasland Beveren yo mi gihugu cy'u Bubiligi avuga ko kuba atarimo kubona umwanya wo gukina  atari uko byamugoye cyangwa afite ikindi kibazo ahubwo ari amahitamo y'umutoza.

Mu mpera za Mata 2018 ni bwo Bizimana Djihad yasinye imyaka igera kuri itatu mu ikipe ya Waasland Beveren  ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Yavuye mu Rwanda ari umukinnyi w'inkingi ya mwamba mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y'igihugu akaba ari umwe mu basore muri iyi minsi ntasimburwa.

Uyu musore kuva yagerayo ntabwo  byamuhiriye kuko mu mukino ya shampiyona yabanje mu kibuga umukino umwe ufungura shampiyona, nyuma yaho agenda abura muri 18 ariko muri iyi minsi akaba ari bwo yatangiye kugaruka muri 18.

Mu kiganiro na Eachamps, Bizimana Djihad avuga ko atari ibintu byoroshye kugenda ngo uhite ufatisha ahantu utamenyereye.

Yagize ati" ikipe yanjye bimeze muri iyi minsi ntabwo narindimo kuza muri 11 ariko mba ndi ku ntebe isaha n'isaha nshobora kwinjira mu kibuga, ntabwo biba byoroshye kugenda ngo uhite ufatisha ikirere cy'ahantu bigusaba kwitonda."

Akomeza avuga ko kuba atarimo gukina nta kibazo gikomeye yahuye na cyo uretse kuba umutoza atarabona ubushobozi bwe.

Yagize ati"nta kibazo gikanganye nahuye nacyo, amahitamo ni ay'umutoza njye nkora imyitozo yose kandi neza ariko iyo bigeze mu gutoranya abakinnyi bakina ureka umutoza agakora akazi ke."

Bizimana Djihad mbere yo kwerekeza ku mugabane w'u Burayi akaba yarakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Etincelles, Rayon Sports na APR FC yanamugurishije muri Waasland Beveren.

6 months ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter