Ange Mutsinzi Jimmy na Irambona Eric bashobora gukurwa ku rutonde Rayon Sports yatanze muri FERWAFA-eachamps.rw

Ange Mutsinzi Jimmy na Irambona Eric bashobora gukurwa ku rutonde Rayon Sports yatanze muri FERWAFA

www.eachamps.rw

Ba myugariro ba Rayon Sports, Mutsinzi Ange Jimmy na Irambona Eric Gisa bashobora gukurwa ku rutonde ikipe ya Rayon Sports yatanze muri FERWAFA rw’abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 bitewe n’uko aba bakinnyi nta masezerano bafitanye n’iyi kipe kandi ari kimwe mu bigenderwaho kugira ngo bakererwe license.

Rayon Sports yatanze urutonde muri FERWAFA rw’abakinnyi bagera kuri 28 izifashisha muri shampiyona kuri uru rutonde harimo abakinnyi 3 batarasinya amasezerano n’iyi kipe ari bo Ange Mutsinzi, Irambona Eric n’umunyezamu Bashunga Abouba.

Ku ruhande rwa Abouba Bashunga bivugwa ko yari yemeranyije n’iyi kipe kiuyisinyira amasezerano y’imyaka 2 bakamwishyura miliyoni 7, iyi kipe yamubwiye ko imwishyura igice andi akazayabona nyuma. Uyu mugabo yaje kubyanga ababwira ko bidashoboka, gusa amakuru yizewe agera kuri Eachamps ni uko uyu munyezamu yaraye asinyiye iyi kipe.

Mutsinzi Ange na Irambona Eric bakaba bari basoje amasezerano yabo muri Rayon Sports bumvikana ko bagomba kuyongera buri umwe imyaka 2, ariko na bo ntibahise basinya kubera ko hari ibyo bari batarumvikana n’iyi kipe kugeza aho bagiye gutanga urutonde muri federasiyo rw’abakinnyi izifashisha batarasinya.

Shampiyona iratangira uyu munsi kuwa Gatanu, ku munsi w’ejo aba bakinnyi bari batarasinyira ikipe ya Rayon Sports, ahanini bivugwa ko banze gusinya batarahabwa ibyo bumvikanye na Rayon Sports.

Umwe mu bayobozi ba FERWAFA akaba yabwiye Eachamps ko amasezerano(y’umukinnyi n’ikipe) ari kimwe mu byo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rigenderaho rikorera umukinnyi license kuko ari na cyo cyemezo cyonyine gishobora kwemeza federasiyo, ko impandi zombi zikorana iyo ikipe itayohereje muri federasiyo umukinnyi ntakorerwa license bityo ntaba yemerewe no gukinira iyo kipe mu mikino yemewe.

Mu gihe aba basore basinye amasezerano yabo akajyanwa muri FERWAFA ikibazo cyabo cyakwigwaho kigakemurirwa hamwe n’ibindi dore ko hari n’ibindi bibazo by’ayandi makipe FERWAFA ifite igomba gukemura, gusa byagorana ko aba baosre bazakina umukino wo ku munsi w’ejo ufungura shampiyona bazahuramo na Etincelles I Rubavu.

3 weeks ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(1):

Alphonse 3 weeks ago

Abo basore turabakeneye KBS babiteho

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter