Hakizimana Muhadjiri ntabara Jean Claude Ndurasanze mu bo bari bahanganiye igihembo-eachamps.rw

Hakizimana Muhadjiri ntabara Jean Claude Ndurasanze mu bo bari bahanganiye igihembo

www.eachamps.rw

Hakizimana Muhadjiri waraye atowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka  w’imikino wa 2017/2018 avuga ko we yarahanganye na Djihad Bizimana kandi ko nawe yari yabimubwiye ko ari bumutsinde.

Mu ijoro ryakeye ni bwo haraye hatanzwe ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru aho igihembo nyamukuru cyegukanywe na Hakizimana Muhadjiri.

Hakizimana Muhadjiri yari ahanganye na Djiahad Bizimana akaba na mwishywa we ndetse na rutahizamu wa AS Kigali, Ndarusanze Jean Claude.

Aganira na Eachamps, yavuze ko yishimye cyane kuko biba bitoroshye kuba watwara igihembo nka kiriya muri shampiyona y’abakinnyi benshi.

Yagize ati”Mbere na mbere ndashima Imana ntabwo biba byoroshye iyo ugize Imana ukabona igihembo nk’iki n’ugushimira Imana kuko haba harimo abakinnyi benshi beza iyo ubatsinze uba warakoze cyane. Nibyo umuntu aba afite intego uyu mwaka narakoze cyane ariko sinabikoze njyenyine bagenzi banjye baramfashije.”

Muhadjiri yavuze ko yari yifitye icyizere ndetse yari yanabibwiye Djihad kuko yabonaga ari we bahanganye.

Yagize ati”Njyewe ku giti cyanjye nari ngikwiriye na Djiahd twabiganiraga nkamubwira ko mutsinda kuko nibaza ko ari we twarimo guhangana gusa nawe yaragikwiriye iyo agitwara nta kibazo byari 50 kuri 50, ndibaza ko atababaye kdi nanjye iyo agitwara sinari kubabara.”

Hakizimana Muhadjiri akaba avuga ko Imana imurinze imvune n’umwaka utaha iki gihembo yazakisubiza.

3 weeks ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter