Miss Earth2018: Umutoniwase Anastasie yiyerekanye mu mwambaro wa bikini (Amafoto)-eachamps.rw

Miss Earth2018: Umutoniwase Anastasie yiyerekanye mu mwambaro wa bikini (Amafoto)

www.eachamps.rw

Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018 yarushanijwe bwa mbere yiyerekana mu mwambaro wa bikini.

Kwiyerekana mu mwambaro wa bikini byabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018. Abahatanye ni abakobwa bashyizwe mu itsinda ryitiriwe umuriro (Fire Group) bakomoka mu bihugu bikurukira:  Argentina, Armenia, Australia, Bolivia, Curacao, Czech Republic, Denmark, Dominican Republic, Germany, Greece, Honduras, Korea, Malaysia, Montenegro, Nepal, Netherlands, Nigeria, Panama, Poland, Romania, Russia, Rwanda, Sierra Leone, Singapore, South Africa, Spain, Sweden, Thailand, USA ndetse na Venezuela.

Umutoniwase Anastasie ni ubwa mbere yari agiye guhatana dore ko mu byiciro byabanje atari yakageze muri Phillipine kuko yagiye abandi bamaze icyumweru batangiye.

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 18 ntabwo yabashije kwitwara neza kuko imidari itatu ihabwa abahize abandi yahawe abakomoka muri Espagne, Dominican Republic na Venezuela.

Hari bamwe bavuga ko kwambara bikini ku karubanda bidakwiye ku munyarwandakazi ari nayo mpamvu Uwase Hirwa Honorine yabyanze mu mwaka ushize, gusa Anastasie we ntibahuje imyumvire kuri iyi ngingo.

3 weeks ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(8):

Nshuti Jado 2 weeks ago

Nubundi umuco wararangiye, niyo yiyambarira ikoma bakamenya ko iwacu bikini twazisimbuje amababi yinsina!

reply(0)

Pacson ahmed 3 weeks ago

hhhh kbxa yari aberewe pe

reply(0)

Birungi Arthur 3 weeks ago

So Cute!

reply(0)

Birungi Arthur 3 weeks ago

So Cute!

reply(0)

cris 3 weeks ago

aberwa na bikini kbs(afite peau nziza), naho abavugako yayambaye ntatsinde ndibaza ko abazambaye bose batatsinze.

reply(0)

alice 3 weeks ago

hh ! imyaka 18!

reply(0)

Fahd 3 weeks ago

Umuco zero mwifurije gustindwa hanyuma nuzicyuze Umwali nyarwanda aragwa nikwiyubaha bazungu ntamuco bagira.

reply(1)

happy 3 weeks ago

wenda reka turebe ko kuba yayambaye haricyo azarusha uwamubanjirije wanze kuyambara, ark natagira icyo amurusha ndumva azaba adusebeje double . muri make azaba akoze ibara. gusa njye ntabitangaza mwitezeho kuko hafi ya bose y'abaduserukira muri miss world usibye kudusebya gusa ntakindi gishya batuzanira so nashyiremo imbaraga wenda turebe ko yazakora difference

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter