Akari ku mutima wa Social Mula nyuma yo kwishimirwa na Ykee Benda-eachamps.rw

Akari ku mutima wa Social Mula nyuma yo kwishimirwa na Ykee Benda

www.eachamps.rw

Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula aratangaza ko yashimishijwe no kuba umuhanzi ukomeye muri Uganda Ykee Benda yagaraje ko yakunze indirimbo ye Ma Vie, ndetse ngo agiye kubyaza umusaruro aya mahirwe abonye.

Umuhanzi wo muri Uganda Ykee Benda uzwi mu ndirimbo MunaKampala, Superman n’izindi, yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram  ari kuririmba indirimbo y’umunyarwanda Social Mula yitwa Mavie.

Uyu musore wagaragazaga ko yatwawe n’iyi ndirimbo, yananditse abaza uwayiririmbye n’ubwo yerekanaga ko yamenye ko ari umunyarwanda.

Social Mula yabwiye Eachamps ko yakozwe ku mutima no kuba umuhanzi ukomeye nka Ykee Benda agaragaza ko yakunze indirimbo ye.

Yagize ati “ byancimishije ni ukuri. Umuhanzi nk’uriya n’urwego ariho, byanyeretse ko afite umutima mwiza, ku buryo umunsi nazamwegera yazanyumva kurushaho.”

Social Mula yavuze ko yahuye na Ykee Benda inshuro imwe, gusa ngo ntibiganiriye byinshi, ku buryo ahamya ko yaba yaranamwibagiwe.

Kuba Ykee Benda yagaragaje ko akeneye ku menya byinshi kuri Social Mula, uyu musore avuga ko byamuteye imbaraga zo gushaka uko bazavugana akaba yanagira icyo amufasha.

Yagize ati “ namushimiye cyane, namwandikiye.  Ngomba kumuganiriza nk’umuntu w’umuhanzi ukomeye, ndabizi neza ko hari icyo yamfasha gikomeye.”

Ma Vie ni indirimbo imaze ukwezi kurengaho iminsi mike isohotse. Ni indirimbo y’urukundo yakorewe muri Monster Records na Knoxbeat. Amashusho yayo yakozwe na Fayzo.

 

3 weeks ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(3):

Salomon 2 days ago

Mubyukuri nanjye ndishimye cyane kumva umuhanzi wanjye social mula yakundwa na ykee benda , nanjye nkumu fana we ndishimye cyane ma vie ni indirimbo nziza cyane ma vie,ku ndunduro, humura. izondirimbo zankoze ahantu ndamushimira cyane murinyuma

reply(0)

Munyaneza Albert 2 weeks ago

Nanjye yankoze kumutima kuburyo niyo ndikumwe na cher wanjye ariyo yumva gusa kujyeza dutandukanye

reply(0)

Musinguzi Benson 3 weeks ago

I Also Like That Song Too Much.Ykee Benda Oli Muttufu Wama

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter