Uganda: Umugore wa Abdul Mulaasi yafatiwe mu cyuho aca umugabo we i nyuma-eachamps.rw

Uganda: Umugore wa Abdul Mulaasi yafatiwe mu cyuho aca umugabo we i nyuma

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 5 Ukuboza 2018 ,nibwo umusore utatangajwe amazina ye yasanzwe muri Lodge iherereye ahitwa Namasuba ari gusambana n’umwe mu bagore b’umuhanzi Abdul Mulaasi wakanyujijeho mu myaka ishize.

Bukedde Tv yo mu gihugu cya Uganda mu kiganiro kizwi nka Olugambo gica kuri iyi televiziyo bemeje ko aba bombi bakirimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Aya makuru yatangajwe n’umujyanama w’uyu muhanzi uzwi nka Ragga Fire aho yavuze ko uyu musore yafashwe baryamanye niko guhita bahamagara Abdul Mulaasi kuza kwirebera uyu musore wasambanyaga umugore we.

Yagize ati” Ejo aba bombi bafatiwe muri Lodge banze gusohoka aho hitabajwe Police kugira ngo basohoke niko guhita babajyana kuri Police ubu barafunzwe.”.

Abdul Mulaasi ni umwe mu bahanzi bo bakomeye mu gihugu cya Uganda ndetse wanditse amateka mu buryo bugaragara aho anavugwaho kugira abagore benshi mu batuye mu bice bitandukanye bigize iki gihugu cya Uganda ,dore ko ubwo aherutse mu Rwanda byavuzwe ko yahakuye abagore 3 mu gihe we yashakaga 6.

SHEMA Christian / EACHAMPS.RW

5 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter