Rayon Sports vs APR FC: 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi n’amakuru avugwa muri aya makipe-eachamps.rw

Rayon Sports vs APR FC: 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi n’amakuru avugwa muri aya makipe

www.eachamps.rw

Rayon Sports irakira APR FC ku munsi w’ejo mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, ni umukino uba ukomeye udahanganishije abakinnyi mu kibuga gusa ahubwo n’abafana nabo baba bahigana ubutwari, mu gihe habura amasaha 24 ngo uyu mukino ube amakipe yombi ariteguye nta n’imwe ifite ibibazo by’imvune bikanganye.

Ni umukino ufite icyo uvuze ku makipe ari ku rugamba rwo gahatanira igikombe cya shampiyona dore ko imwe ari iya mbere indi ikaba iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

APR FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 54 mu gihe Rayon Sports ifite 48, mu gihe yatsinda uyu mukino yahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 9, byaba bivuze ko Rayon Sports yaba isa nivuye mu rugamba rw’igikombe.

Mu gihe Rayon Sports yatsinda uyu mukino hahita hasigaramo amanota 3 bigakomeza urugamba rwo guhatanira igikombe mu gihe hasigaye imikino 7 ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Rutanga Eric wahoze ukinira ikipe ya APR FC ubu ukinira Rayon Sports yatangarije Eachamps ko byanze bikunze bagomba gutsinda uyu mukino kuko bawutakaje baba batakaje igikombe.

Yagize ati”Twiteguye neza cyane uyu mukino tugomba kuwutsinda tukabona amanota atatu, ubuyobozi burakora akazi kabwo baradusura cyane, badushyiriyeho agahimbazamushyi kihariye barashaka ko tuyitsinda kuko tuyitakaje twaba tuvuye ku gikombe.”

Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi yavuze ko uyu ari umukino wo gupfa no gukira kuko ikosa rimwe gusa bakora byatuma bisanga basubiye mu mibare mibi.

Agize ati”Tuwiteguye neza nk’uko twitegura indi mikino yose ariko byumwihariko ni umukino dushobora gutsinda tugashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 9 tukaba twakwizera ko hari intambwe duteye ituganisha ku gikombe, ariko na none ni umukino dushobora gukora ikosa tugasubira mu mibare ugasanga dutumye Rayon Sports idusatira tuyinjije mu rugamba rwo guhatanira igikombe.”

Uyu mukino ugiye kuba ku mpande zombi nta kipe n’imwe ifite ibibazo bikomeye by’imvune aho bafite abakinnyi bose uretse APR FC izaba idafite Sugira Ernest umaze iminsi mu mvune.

Dore 11 bashobora kwitabazwa ku mpande zombi

1 month ago | by Canisius Kagabo

Leave a Comment:

Comments(6):

irakoze jules 4 weeks ago

rayon irabikora

reply(0)

ipman clement 4 weeks ago

apr irafitwe

reply(0)

RASH MONEY JI BUKURU JEREMI 4 weeks ago

ABAVUGAKO RAYON SPORT IZATSINDWANA APR NTACYOBAZI PE GIKUNDIROYACU OOYEOOYEOYE

reply(0)

RASH MONEY JI 4 weeks ago

RAYON SPORT NIKIPEDUKUNDATWEMERAKANDIDUFANA NIKOMEZEITERIMBEREITURIMBERETUYIRINYUMATUGIREAMAHORO

reply(0)

HAGENIMANA Theo 1 month ago

abantu bavuga ngo bazatsinda apr bari mu binya ntago bazi ibyo bavuga

reply(0)

HABANA BAKIZE THOMAS 1 month ago

Apr tuzayiha 3 bya rayon kuri kimwe cya apr GIKUNDIRO OYEE.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter