Agahinda ka Jose Chameleone wangiwe gusura Bobi Wine uri mu buroko-eachamps.rw

Agahinda ka Jose Chameleone wangiwe gusura Bobi Wine uri mu buroko

www.eachamps.rw

Umuhanzi Jose Chameleone ari mu gahinda gakomeye  nyuma yaho yangiwe n’inzego z’umutekano muri Uganda gusura umuhanzi mugenzi we akaba n’inshuti ye magara Bobi Wine.

Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] yatawe muri yombi ku wa Mbere ajya gufungirwa muri Gereza ya Luzira, ubusanzwe ifungirwamo abakoze ibyaha bikomeye cyane.

Ku wa 29 Mata 2019, nibwo Bobi Wine w’imyaka 37 yahamagajwe n’Ubugenzacyaha ahitwa Kibuli ngo akoreshwe inyandiko mvugo ku gitaramo yari yateguye mu buryo polisi ivuga ko butazwi ndetse ikaza no kugihagarika bigateza imvururu.

Uyu muhanzi ubifatanya na politiki ashinjwa gukoresha inama zitemewe bijyanye n’imyigaragambyo yakorewe mu mutuzo yitabiriwe n’ibihumbi by’urubyiruko, rutishimiye itegeko rishya ry’imisoro ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 30 Mata 2019 nibwo abahanzi barimo Joseph Mayanja [Jose Chameleone] na Nubian Li baherekejwe na Depite Francis Zaake na mugenzi we Betty Nambooze bagiye gusura Bobi Wine ariko bangirwa kumubona.

Ku wa Gatatu Chameleone yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko yatewe agahinda no kwangirwa kubona Bobi Wine ngo kuko nta burenganzira yari yahawe na Dr Johnson Byabasaija uhagarariye Amagereza muri Uganda.

Ati “Mu gitondo nagiye gusura umuvandimwe Bobi Wine muri gereza afungiwemo ya Luzira, ariko nabwiwe ko bitemewe kuko nta burenganzira nahawe n’ushinzwe iby’amagereza muri Uganda. Nagerageje kumvikana ariko biba iby’ubusa. Ubu ndi kugusengera muvandimwe. Komera nk’uko bisanzwe. Nshimiye buri wese wagerageje gusura umuvandimwe wacu.”

Urugendo rwa Chameleone rwaje nyuma y’amasaha make polisi iteye imyuka iryana mu maso mu baturage bigaragambyaga mu Mujyi wa Kampala bamagana itabwa muri yombi rya Bobi Wine.

Bobi Wine ahagarariye agace ka Kyadondo East yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2017; ni umwe mu banenga ubutegetsi bwa Museveni, ndetse anabinyuza mu bihangano bye avuga ko hakenewe ubw’abaturage, buzakuraho ingoyi y’igitugu.

Biteganyijwe ko umuhanzi akaba n’umudepite Bobi Wine ari bwitabe urukiko kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019 yisobanura ku byaha aregwa birimo gutegura imyigaragambyo no kugumura abaturage.

Bangiwe kureba Bobi Wine aho afungiye

Ategerejwe mu rukiko kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019

2 weeks ago | by Christian Shema

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter