Indirimbo nshyashya ya Diplomat irakangurira abantu kwikunda-eachamps.rw

Indirimbo nshyashya ya Diplomat irakangurira abantu kwikunda

www.eachamps.rw

Umuhanzi Diplomat asanzwe amenyerewe cyane mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda aho mu nyandiko n'indirimbo ze akunze kugaruka ku mateka, amagambo yavuzwe n'ibikomerezwa yiganjemo ubuhanga, arimo ubuhanga ndetse n'interuro ziganjemo kuzimiza bikunze kurangwa n'abakora injyana ya Hip Hop.


Kuri ubu rero Diplomat afashijwe na Manzi mu nyikirizo akaba aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ideoloji” twakwita ‘Ingengabitekerezo’ mu rw'iwacu rutomoye. Diplomat aganiriza itangazamakuru akaba yaremeje ko koko iyi ndirimbo ye isobanuye ‘Ingengabitekerezo’ (INGENGABITEKEREZO YO KWIKUNDA).


“Ideoloji” indirimbo nshyashya ya Diplomat irakangurira abantu kwikunda!


Kanda hano wumve, unabashe gutunga indirimbo "Ideoloji" — ya Diplomate na Manzi

Diplomat akaba yaragize ati ;


Nibyo koko iyi ni ndirimbo nshyashya yanjye, ahanini nkaba narayanditse ngamije gukangurira abakunzi b'ibihangano byanjye n'abantu bose muri rusange ko bagomba kwikunda, bagakurura bishyira kuko na Yesu/Yezu yaravuze ati mukunde bagenzi banyu nk'uko mwikunda ntago yavuze ngo mukunde bagenzi banyu mureke kwikunda!, Bityo rero akaba ari nayo mpamvu nanjye nibutsa buri wese unyumva Kwikunda.

Mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo n'ubundi Diplomat akaba agaruka ku Ngengabitekerezo yo gukurura wishyira ndetse ugakurura ushyira umutwe nk'ibyumvikanisha gutara ubwenge aho bishoboka hose.



Reba hano amashusho y'indirimbo ‘Indebakure’ — ya Diplomat

3 years ago | by Blue Magnet

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter