Danny Vumbi | eachamps Rwanda
Danny Vumbi
Danny Vumbi
  • 16,246
    Views
  • 245,933
    Plays
  • 194,955
    Downloads

Biography

Danny Vumbi ku mazina ye nyakuri yitwa Semivumbi Daniel yavutse tariki 28 Ukwakira 1978. Niwe wavutse ari imfura mu muryango w'abana 9, yavutse kuri Eline Kangeyo, na Se Jean Baptiste Serushago, Danny Vumbi akaba atuye muri Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, arubatse afite abana babiri, Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

 

Mu bijyanye n'amashuri yize, afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yaherewe KIE mu bijyanye no kwigisha, iyi mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro dore ko yahise anatangira kwigisha imibare, nyuma aza kuba Ushinzwe Imibereho myiza ahitwa Kintobo, nyuma yaho yanakoze nk'umunyamakuru kuri Radio Authentique.

 

Yatangiye muzika muri 2002 ari mu itsinda rya KIE Music Band, mu mwaka wa 2014 aza gushinga itsinda afatanyije na Gatsinzi Victor Fidele baryita The Brothers baza kwinjizamo na Fikiri Nshimiyimana uzwi nka Ziggy 55, Nyuma y'igihe kitari gito abarizwa mu itsinda rya The Brothers yabanagamo na bagenzi be; Ziggy 55 na Victory Fidele Gatsinzi uzwi ku izina rya Vicky, baje gutandukana bitewe no kubura akanya gahagije ko kwibanda kuri muzika yabo.

 

Danny Vumbi yatangiye kujya akora indirimbo ari wenyine zitangira gukundwa, biba akarusho ubwo yasohoraga indirimbo yise "Ni Danger" yaje kumugeza ku yindi ntera mu bijyanye n'abafana dore ko yakunzwe n'ab'ingeri zose, Kugeza ubu Danny Vumbi akaba ari umuhanzi umaze kumenyekana ndetse akaba ari umwanditsi mwiza w'indirimbo z'abahanzi bandi batandukanye zagiye zinakundwa ku rwego rwo hejuru.

Artist Audios

Nyakamwe by Danny Vumbi ft Lulu Nyakamwe

13,519 plays

Bango by Danny Vumbi Bango

47,696 plays

Rimuhe by Danny Vumbi Rimuhe

17,497 plays

Danny Vumbi Ubwenge ku gihe

23,233 plays

Danny Vumbi Twibuke twubaka

10,465 plays

View All

Artist Videos

Artist News

Loading...

Join our Newsletter