Manamana
Manamana
  • 3,355
    Views
  • 83,759
    Plays
  • 50,151
    Downloads

Biography

Manamana Muryango Jean Victor ni umuhanzi ukora ijyana ya Hip Hop azwi cyane ku izina rya Manamana; akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2010 atangiriye ku ndirimbo ye yise Dusakume yaje gukundwa cyane bitewe ahanini n’uburyo yari iririmbitse ndetse n’ubutumwa bwari buyirimo; nyuma yo kubona ko ikunzwe n’abantu benshi yahise akora indi ndirimbo n’umuraperi Jay Polly yise Ndabaga nayo yakunzwe n’abatari bacye ikamwubakira izina nyuma aza gukora nizindi zitari nke zirimo nkiyitwa Akangononwa ndetse aza no gukorana na Producer Lick Lick wari ukunzwe cyane muri icyo gihe indirimbo bise Amaburakindi ndetse anamufasha gukora amajwi y’indirimbo azitirira Album yise Cacanya.

 

Nyuma ntibyaje kumworohera gukomeza umuziki ahanini bitewe n’uko yahise ajya gukomereza amashuri ye muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK. Aho arangirije kaminuza yagarukanye imbaraga nyinshi muri muzika ari nako asohora ibihangano byinshi bizaba bigize Album ye Cacanya izajya ahagaragara mu Kuboza 2015. Indirimbo nka Ni Ugutekinika; Mu Munara yakoranye n Umutare Gaby; Mfata ukuboko yakoranye na Peace n’izindi nyinshi zongeye kubyutsa abakunzi be bari baramubuze.

 

 

Artist Audios

Cyaradamaraye by Manamana ft Manzi Cyaradamaraye

4,924 plays

Real Talk cypher by Manamana Real Talk cypher

4,162 plays

Nakwikosora by Manamana ft Manzi Nakwikosora

15,582 plays

Manamana Samahani

12,391 plays

View All

Artist Videos

Artist News

Loading...

Join our Newsletter