P’Fla | eachamps Rwanda
P’Fla
P’Fla
  • 113,353
    Views
  • 140,662
    Plays
  • 118,045
    Downloads

Biography

Yitwa Murerwa Amani Hakizimana azwi cyane nka P'Fla. Yavutse mu 1983 mu mujyi wa Kigali, amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye kuko iwabo bakundaga kwimuka kubera akazi ababyeyi be bakoraga.

 

Primaire yayitangiriye muri Ecole Francaise i Butare, banyuzamo bajya i Cyangugu, ariko bagaruka i Burare.

 

Nyuma ya Genocide P Fla yakomereje amashuri abanza muri Libya aho umubyeyi we André Bumaya yari yagizwe ambasaderi w’u Rwanda, aha niho yayarangirije anatangira ayisumbuye.

 

Mu 1998 P Fla yagarutse mu Rwanda akomereza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

 

Nyuma yaje kwerekeza muri Norvege, aho niho yarangirije amashuri yisumbuye mu ishami ry’amategeko, nyuma akaba atarakomeje kubera gahunda z’ubuzima nk’uko abivuga, ariko ubu akaba ngo yitegura gusubira kwiga akajya muri Kaminuza.

 

Indirimbo ya mbere yayikoze avuye hanze arangije muri Norvege agarutse mu Rwanda mu  2008, avuga ko yagiye muri studio atagamije kuba umuhanzi wabigize umwuga ahubwo agamije kuruhura.

 

Muri iki gihugu cya Norvege Pfla yabayemo akaba yaragiye yemeza kenshi ko yagihuriyemo n’isanganya cyane yagiye ahafungirwa kenshi azira ibiyobyabwenge. Ibi bibazo no mu Rwanda bikaba byaragiye bimubaho agafungwa, gusa akarekurwa.

 

Kuri ubu uyu muhanzi P’Fla akaba ari umwe mu bahanzi bakundwa cyane n’urubyiruko ku bw’injyana ya Hip Hop azwiho gukora adahatiriza, uyu muhanzi akaba ari umwe mu bafite abafana benshi nubwo indirimbo ze zidakunze gukinwa ku maradiyo bitewe n’amagambo akarishye akoresha, abenshi ugasanga indirimbo ze baba bazitunze ku matelephone, mu ngo, n’ahandi.

 

 

Artist Audios

P’Fla Nkunda Rap

23,445 plays

Zahabu by P Fla ft Zahabu Edith Zahabu

22,834 plays

P’Fla Mafia

12,483 plays

P’Fla Imibereho

17,014 plays

P’Fla Ubuzima ni Bwiza

16,154 plays

View All

Artist News

Loading...

Join our Newsletter

© copyright eachamps