The Gkho
The Gkho
  • 1,512
    Views
  • 5,249
    Plays
  • 3,766
    Downloads

Biography

Yitwa Cyubahiro Goldstone akoresha izina “The Gkho” muri muzika, yatangiye kwandika indirimbo yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye akajya anagerageza kuziririmba buhoro buhoro.

The Gkho impano afite avuga ko impano afite ndetse n’ibyo akora yagiye afatira urugero kuri Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boyz, yemeza ko yakunze kumubera isoko y’inganzo ye kugeza ubwo inshuti ze n’abamwumvaga bose bakomeje kugenda bakunda ibihangano bye, ibyo bikamutera imbaraga zo kumva ko yasohora ibihangano bye kuko yanabisabwaga n’inshuti ze.

The Gkho yatangiye gusohora indirimbo ageze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kuri LDK. Indirimbo ye ya mbere yitwa “Kurira” yayisohoye muri 2015 ubwo yigaga mu wa 5 w’amashuri yisumbuye, gusa avuga ko iyo yayikoze nk’iyo kugerageza.

The Gkho yakomereje ku ndirimbo yakoranye n’uwitwa Fablous bayita “Uwo Mwana”, ahita afata icyemezo cyo gukomeza muzika akora n’iya gatatu yitwa “Inseko”. Uyu muhanzi wibanda ku njyana ya Afrobeat na RnB yizeza abafana n’abanyarwanda muri rusange gukora iyo bwabaga akazamura impano ye akabashimisha.

Artist Audios

Inseko by The Gkho ft Fablous, Allan K Inseko

2,101 plays

Uyu Mwana by The Gkho ft Fablous Uyu Mwana

1,909 plays

Kurira by The Gkho Kurira

1,239 plays

View All

Artist News

Loading...

Join our Newsletter

© copyright eachamps