Mico The best | eachamps Rwanda
Mico The best
Mico The best
  • 13,331
    Views
  • 313,701
    Plays
  • 261,098
    Downloads

Biography

Nkiko Turatsinze Prosper, uzwi nka Mico The Best, ni umunyarwanda wavutse mu mwaka w’ 1988, avukira i Gikondo mu mugi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.

 

Mico The Best, yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2007, ahereye ku ndirimbo yise ‘Umuzungu’, akaba ari nayo ndirimbo yamwinjije mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

 

Nyuma y’ iyi ndirimbo yabaye nk’ uhagarika muzika ye gato ajya mu byo gutunganya indirimbo aribyo bita ‘Audio Music Production’ hamwe no gufasha abahanzi bakizamuka.

 

Nyuma y’ imyaka 4, nibwo yaje gushyira hanze indirimbo y’ urukundo yise ‘Umutaka’ ikundwa n’ abantu benshi kubera ubuhanga yari iteguranye yaba mu miririmbire ndetse no mu micurangire yayo. Iyi ndirimbo rero ni nayo yaje kwitirirwa album yamere.

 

Iyi ndirimbo ‘Umutaka’, igihe yari ikunzwe byabereye Mico The Best, inzira yo gusinyana amasezerano y’ imikoranire n’ umushinga wa The Super Level, ufasha abahanzi mu bintu bitandukanye harimo kubafasha gurunganya ibihangano byabo, kubashakira amasoko ndetse no kumenyekanisha.

 

Abahanzi bagenzi be yaririmbanye nabo (Collabos)

 

1. Sinakwibagiwe by Mico The Best ft Diamond from Tanzania
2. Umugati by Mico The Best ft King James
3. Amapingu by Mico The Best ft Knowless
4. Simparara by Mico The Best ft Urban Boyz

 

Albums za Mico The Best

 

1. Umutaka
2. Kule

 

Ibitaramo n’amarushanwa

 

1. Mico The Best, yabashije kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma icyiciro cya 3 aza no mu bahanzi batanu bambere mu icumi barimo guhatana.

 

2. Mico The Best mu mwaka wa 2013, yashyizwe mu cyiciro cya Best Afrobeat Singer cyangwa umuririmbyi mwiza w’ injyana nyafurika bitegurwa na Salax Awards.

Artist Audios

Arashotorana by Mico the Best Arashotorana

49,032 plays

Mico The best Indahiro

50,760 plays

Ikosa Ntakora by Mico the Best ft Big Mar Salvator Ikosa Ntakora

20,535 plays

Uwo Muntu by Mico the Best Uwo Muntu

39,321 plays

Amarangamutima by Mico the Best Amarangamutima

50,093 plays

View All

Artist Videos

Artist News

Loading...

Join our Newsletter