Murumuna wa Queen Cha yaburiwe irengero-eachamps.rw

Murumuna wa Queen Cha yaburiwe irengero

www.eachamps.rw

Murumuna w'umuhanzikazi Queen Cha witwa Mugemana Cynthia hashize iminsi igera kuri itandatu aburiwe irengero, akaba ngo yaravuye mu rugo iwabo ku munsi wo ku cyumweru mu gitondo kugeza nanubu akaba atagaragara, adataha ndetse ntamuntu w'iwabo uheruka no kumuca iryera cyangwa ngo avugane nawe.

Mu itangazo Queen Cha yashyize ahagaragara arangisha uyu murumuna we riherekejwe n'ifoto ye, ryagiraga riti :"Yitwa Mugemana Cynthia afite imyaka 18, yigaga muri Apace! Ni murumuna wanjye! Amaze iminsi itandatu abuze! (kuva ku cyumweru) uwaba aherutse kumubona cyangwa azi amakuru yatumenyesha byihuse murakoze!

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uyu murumuna wa Queen Cha umaze hafi icyumweru yaraburiwe irengero kugeza ubu uramutse umubonye cyangwa uzi aho aherereye ukaba wamenyesha inzego z'ubuyobozi zikwegereye!

5 years ago | by Blue Magnet

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter