Umukozi wo murugo kwa Piano asigaye yitiranwa na Nizzo wo muri Urban Boyz-eachamps.rw

Umukozi wo murugo kwa Piano asigaye yitiranwa na Nizzo wo muri Urban Boyz

www.eachamps.rw

Mu minsi ishize nibwo hatangiye gututumba umubano utari mwiza hagati ya Nizzo (Kaboss) ndetse na Producer Piano bari basanzwe ari inshuti zikomeye ndetse banabana mu nzu imwe, kugeza ubu ni byinshi byagiye bitangazwa hagati y'uko ibintu byifashe hagati y'aba bombi ariko icy'uyu munsi cyo gikomeje gutangaza benshi nyuma y'aho bitangarijwe ko umukozi wo murugo kwa Piano asigaye yaramwise izina risanzwe rikoreshwa na Nizzo ariryo Kaboss.

Intandaro y'amakimbirane hagati ya Piano na Nizzo

Umubano mubi no kutumvikana hagati ya Piano usanzwe ukora muri SuperLevel na Nizzo, nawe ubarizwa muri iyi Label ukaba ahanini waraturutse ku mushinga Piano yari afite wo gushinga Label ye yitwa Groove Music Group (GMG) maze agashaka gusinyisha Aime Bluestone usanzwe ubarizwa muri "All Star Music Group" ya Nizzo Kaboss, ibi rero akaba atarigeze abyumvikanaho na Nizzo kugeza n'ubwo Nizzo mu minsi ishize yumvikanye yemeza ko ashobora gukura Piano muri The Superlevel bitewe n'ubwumvikane bucye bafitanye.

Nizzo ari kumwe na Aime Bluestone ari gupfa na Piano

 

Piano we ibyo kuba yakwirukanwa muri Superlevel ntabikozwa

Nubwo Nizzo yatangaje ko ashobora kwirukana Piano muri Superlevel, Piano we avuga ko ibyo yumva ari ibidashoboka kuko nta kazi Nizzo yamuhayemo, gusa ngo akaba ateganya kuba yakwegera Nizzo bakaganira bagakemura ibibazo byabo ariko akamugeraho yitwaje abasore b'ibigango kugirango hatavuka ibibazo

Piano The Groove Man utari kumvikana na Nizzo muri iyi minsi

 

Piano yise umukozi we izina "Kaboss"

Uyu munsi mu masaha ya Nimugoroba nizo akaba aribwo yatangaje ikintu cyatangaje benshi aho yavuze ko "Piano" yaba yarise umukozi we izina Nizzo asanzwe akoresha ariryo Kaboss. Mu magamboye ati :"Man bigeze n'aho umukozi wawe umwita Kaboss, nketse ko ukomeje kunyemera cyangwa gushaka amahane" aya magambo akaba yatunguye ndetse agatangaza benshi ku buryo iki ari kimwe mu bigaragaza ukutumvikana gukomeye hagati yaba bombi.

man ugeze naho umukozi wawe umwita KABoss sw ,nketseko ukomeje kunyemera cg gushaka amahane!!!!.

A photo posted by nizzo (urbanboys) (@nizzomuhamed01) on

Ibi Nizzo abitangaje kandi mu gihe indirimbo ya Aime Bluestone yakozwe na Piano ikomeje gukundwa, nawe ubwe akaba yarayishimiye nubwo bwose agifitanye ikibazo na Piano

 

Umva hano indirimbo ya Aime Bluestone yakozwe. na Piano nyuma yo gushwana na Nizzo, yitwa "Mumporeze ikomeje gukundwa n'abatari bacye harimo na Nizzo ubwe.

Kurikira EAchamps Rwanda kuri Facebook ujye ugezwaho amakuru mashya y'imyidagaduro, indirimbo nshya zose z'abahanzi nyarwanda n'ibindi byose uba ushaka kumenya ku byamamare ukunda!

5 years ago | by Blue Magnet

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter