www.eachamps.rw
Kuwa 11 Gashyantare 2018 Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine bakoze ubukwe nyuma y’aho batsinze irushanwa ry’inkuru z’urukundo ryateguwe na Radio ya Royal FM.
Mu minsi ishize Radiyo ya Royal FM ibinyujije mu kiganiro cyayo cya Royal Breakfast, bateguye irushanwa ry’inkuru z’urukundo aho abantu batandukanye bakundana boherezaga inkuru zazo z’urukundo maze abakurikiye radiyo bakaba ari bo batora iyo bakunze.
Mu nkuru zirenga 30 zatanzwe havuyemo imwe yabaye iya mbere ari yo ya Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine, ndetse bakorewe ubukwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2018.
Habimana Jean de Dieu yari yaramaze gusaba no gukwa, ndetse no kuwa 08 Gashyantare 2018 yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.
Kuri icyi cyumweru dusoje basezeranye imbere y’ Imana, maze biyakirira mu busitani bwa kaminuza ya Mount kenya ku Kicukiro, nyuma bazerekeza mu kwezi kwa buki mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiya cya Kivu aho bazama icyumweru kimwe.
Indi nkuru wasoma: Inkuru y'urukundo rwa Jeanine na Jean de Dieu bakorewe ubukwe batarabikekaga
Bakoze ubukwe bwiza
Aba bageni bashagawe n'abakozi ba Royal Fm
4 years ago | by Theos Uwiduhaye