MC Mahoni Boni wabimburiye abakora Hip Hop mu Rwanda agiye kugaruka-eachamps.rw

MC Mahoni Boni wabimburiye abakora Hip Hop mu Rwanda agiye kugaruka

www.eachamps.rw

Umuhanzi Bienvenue Mahoro Ruhungande wamenyekanye cyane ku izina rya MC Mahoni Boni kubera indirimbo ye yasize amateka mu Rwanda yise "Kubaka Izina" igasiga ab'ingeri zose mu bamenye ko injyana ya Hip Hop mu kinyarwanda burya ishoboka, ndetse akaba uwabimburiye abahanzi baririmba iyi njyana mu Rwanda kuri ubu agiye kugaruka mu Rwanda ku ivuko.

MC Mahoni Boni kuri ubu ubarizwa ku mugabane w'iburayi aho amazeyo igihe kirekire ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n'umunyamakuru wa EAchamps.rw , yemeza ko mu minsi iri imbere ateganya kugaruka mu Rwanda gusa ashimangira ko atazaba aje mu ihangana n'abandi bahanzi bakomereje aho yasize Hip Hop nyarwanda.

MC Mahoni Boni watangiye gushyira hanze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa mu Rwanda kuva mu myaka ya za 90 akaza kwerekeza ku mugabane w'Iburayi muri 2009, mu murwa mukuru w'Ubuholandi i Amsterdam yadutangarije ko kugeza ubu ariho akibarizwa, gusa yizeza abanyarwanda ko mu minsi iri imbere agiye kuza mu Rwanda.

Abajijwe byinshi ku bijyanye n'urugendo ateganya kugirira mu Rwanda, igihe azazira ndetse n'ikizaba kimuzanye mu Rwanda MC Mahoni Boni yagize ati

Kuza kwanjye sindabipanga neza gusa ninza sinzaba nje guhangana ahubwo ni ugusura u Rwanda, kuko hano mpafite ibikorwa bintunze.

Mahoni Boni n'ubwo atazaba aje gukorera umuziki mu Rwanda aracyawufite ku mutima

Abajijwe kubijyanye na muzika ye niba kuririmba yaba yarabihagaritse, MC Mahoni Boni yashimangiye ko umuziki ari ubuzima bwe atawureka agira ati "Music ni my Life", adutangariza ko kugeza ubu kuva yagera ku mugabane w'Iburayi, amaze kuhakorera indirimbo 4.

MC Mahoni Boni wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Kubaka izina si umukino" ubundi ni muntu ki?

Mc Mahoniboni ari mu bahanzi ba mbere bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip-Hop, mu gihe mu Rwanda humvikanaga cyane abahanzi nka Cassanova, DMS, n'abandi batandukanye batunganyirizwaga umuziki n'uwitwa Dj Rama Kwelly na Bizab

Mahoni Boni hano yari kumwe na Rama Kwelly mu gihe bari mu rugamba rwo kumenyekanisha injyana ya Hip Hop mu Rwanda

Mahoni Boni yatangiye gushyira hanze ibihangano bye mu 1997, mu mwaka w'1999 yasohoye indirimbo yise ‘Malariya ni Indwara y’Icyorezo kandi Yica’. Iyi ndirimbo yakoreshejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yo kurwanya Malariya mu 2000. Indirimbo zatumye arushaho kumvikana no kumenyekana cyane mu Rwanda ni ‘Dusenge’, ‘Kubaka Izina’, ‘Twitabire Imirimo’. Izo ndirimbo akaba yarahise azishyirana hanze n’izindi 8 zari kuri Album yise “Ubutumwa" zatumye yamamamara mu Rwanda.

Kanda hano wumve unatunge indirimbo Mahoni Boni yise "Kubaka Izina" yakunzwe mu Rwanda ku buryo budasanzwe
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Facebook
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Twitter
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Instagram
5 years ago | by Blue Magnet

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter