Humble Gizzo yatangiye kubyaza umusaruro ubusitari bwa Babou-G-eachamps.rw

Humble Gizzo yatangiye kubyaza umusaruro ubusitari bwa Babou-G

www.eachamps.rw

Manzi james uzwi ku izina ry'ubuhanzi nka Humble Gizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban boyz yatangiye kubyaza umusaruro ubusitari bwa Babou g umaze kuba icyamamare bitewe n'amagambo yakoresheje adasanzwe nka salama wowe , baji, nayandi igihe na tv 10 kuri ubu Humble Gizzo yamaze gufungura urubuga kuri murandasi yise salamawowe.com.

Usibye kuririmbana na bagenzi be bahuriye mu itsinda Urban Boyz Humble Gizzo wize ibijyanye n’ubucuruzi no gucunga imari mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba afite company y'ubucuruzi ye ku giti cye yitwa Humble Life foundation akaba yongeyeho n'uru rubuga ruzajya rutangaza amakuru atandukanye kuri internet (murandasi)

Iki kinyamakuru kandi nubwo cyatangiriye kuri internet akaba afite gahunda yo guhita akinyuza mu icapiro kigakwirakwizwa ku mpapuro.

Humble gizzo (uri hagati) watangije urubuga yise salamawowe.com

Nubwo yatangije uru rubuga bamwe bakaba batangiye kwibaza niba atabikoze mu buryo bwo kwishimisha doreko mugenzi we baririmbana muri urban boyz ariwe safi madiba yibasiye babou g kuburyo bukomeye avuga ko ari umuntu w'umusinzi ndetse ashimangirako azamwemera ari uko yahimbye ibindi bihangano bindi bikurikira biriya.

Mu magambo ye Humble Gizzo akaba yagize ati:

 “Babou G nkeka ko ataramenya ingufu n’uburemere bw’amagambo yavuze, njye nahisemo ijambo rimwe mu byo yavuze ryanasigaye rikoreshwa na benshi mu Rwanda, buri wese murahura agahita akubwira ati ‘Salama Wowe?’, nta handi ryavuye uretse kuri Babou G”

Babou G kurubu utaraboneka nyuma yikiganiro yakoranye na nibishaka jean baptiste umunyamakuru wa tv na radio 10 aho yanabereye icyamamare bitewe n'amagambo yasubizaga uyu munyamakuru gusa benshi bakaba baratangiye kubyaza umusaruro aho bamwe bakoze imipira yanditseho Babou G n'ibindi Humble Gizzo nawe akaba atatanzwe ahita ashingamo website yise salamawowe.com

Kanda hano wumve indirimbo zitandukanye za Urban Boyz, Humble Gizzo aririmbamo
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Facebook
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Twitter
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Instagram

Reba hano amashusho y'indirimbo "Soroma Nsorome" ya Urban Boyz, itsinda Humble Gizzo abarizwamo

 

 

5 years ago | by Fidele uwizeye

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter