Miss Akiwacu Colombe yatangaje ikintu gitangaje kinasekeje abantu batari bamuziho-eachamps.rw

Miss Akiwacu Colombe yatangaje ikintu gitangaje kinasekeje abantu batari bamuziho

www.eachamps.rw

Nyampinga w'u Rwanda muri 2014 Akiwacu Colombe yahishuye ikintu gitangaje ndetse kinasekeje abantu batamuziho nubwo yabaye miss rwanda, icyo ntakindi akaba ari uburyo kuva akiri umwana kugeza mbere y'imyaka ibiri ngo abe miss yari afite imico y'abahungu atajya akozwa ibya gikobwa.

Colombe watsindiye ikamba rya nyampinga w'u Rwanda muri 2014 ngo kuva akiri muto yagiraga imico y'abahungu (bamwe bitwa cya bahungu) nkuko yabitangaje aganira nimwe mu maradio yahano mu rwanda akaba yashimangiyeko ibya gikobwa atajyaga abikozwa mu bwana bwe bikomeza kumwokama kugeza ageze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye.

Nubwo bitamworoheye amaze kugera muwa kane w'ayisumbuye nibwo yatangiye kubonako amaze gukura ndetse agomba kwitwara nkabandi bakobwa bigenda biza gahoro gahoro kugeza naho yaje kuvamo umukobwa uhiga abandi mu buranga,umuco,ubwenge n'ibindi bigenderwaho hatorwa nyampinga ahita yegukana iryo kamba muri 2014.

Colombe yambaye ikamba yatsindiye muri 2014

Nubwo byageze aho bikamushiramo akavamo nyampinga w'u Rwanda Miss Colombe rimwe na rimwe ajya agaragaza ko hari imico imwe nimwe y'abahungu akunda aho yagaragaye atwaye igare.

Miss Colombe atwaye igare

Miss Akiwacu Colombe akaba afite imyaka 21 kuri ubu akaba yiga mu cyahoze ari SFB aho yiga mu ishami rya business information tecnology akaba aherutse no gufungura iduka ricuruza rikanakodesha imyenda n'inkweto byo kwambara mu iminsi mikuru cyangwa ibirori bitandukanye

Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Facebook
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Twitter
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Instagram
5 years ago | by Fidele uwizeye

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter