Knowless yashimishijwe no guhura n’umusaza wajyaga amwibira isukari yo kongera mu gikoma akiga muri APACE-eachamps.rw

Knowless yashimishijwe no guhura n’umusaza wajyaga amwibira isukari yo kongera mu gikoma akiga muri APACE

www.eachamps.rw

Umuhanzikazi Knowless Butera yashimishijwe cyane no guhura n’umusaza wajyaga amwibira amazi ashyushye yo koga ndetse n’agasukari ko kongera mu gikoma ubwo yigaga mu ishuri rya APACE.

Abicishije ku rukuta  rwa Instagram, umuhanzikazi Knowless yagaragaje ko ashimishijwe no kongera kubona uwo musaza wamugiriye akamaro mu buzima bwo ku ishuri buba butoroshye, aho yabashaga kumwibira amazi ashyushye mu gihe abandi bogaga akonje.

Si amazi gusa kuko yanamwibiraga agasukari ko kongera mu gikoma ubusanzwe bimenyerewe ko mu mashuri yisumbuye igikoma banywa kiba kirimo agasukari k’intica ntikize.

Knowless ari kumwe n'umusaza wamwibiraga isukari akiri umunyeshuri muri APACE

Mu magambo ye, Knowless yagize ati:

Uyumusaza yitwa Silas kubantu bize muri Apace baramusobanukiwe!!! Yoooo yajyaga anyibira amazi Ashyushye yo koga akampa n'igikoma Kirimo nibura Agasukari kumvikana!!! None twongeye Guhura Disi!!! Yarambonye ati Dore kagakobwa kanjye weee!!!!! Yooooo!!!!!”
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Facebook
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Twitter
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Instagram

 

Reba hano amashusho y'indirimbo Knowless aherutse gushyira hanze "Peke Yangu"

 

 

5 years ago | by Fidele uwizeye

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter