Chris Brown yatawe muri yombi aho aherereye muri Phillipines-eachamps.rw

Chris Brown yatawe muri yombi aho aherereye muri Phillipines

www.eachamps.rw

Umuhanzi Chris Brown wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu afungiwe muri gereza imwe yo mu birwa bya Phillipines akaba yafashwe ubwo yari akirangiza igitaramo yari yakoreye muri iki gihugu ku munsi w'ejo.

Uyu musore amakuru aturuka muri Phillipines aravuga ko nyuma y'ijoro ry'ejo ubwo yari akirangiza igitaramo yasabwe n'abari bagiteguye ko yakwigumira aho bari bamukodeshereje kuko Bari bamaze kumenya ko Inzego Zishinzwe Abinjira n'Abasohoka zimufite ku rutonde rw'abahigwa gusa hakaba bakaba batari batangaza impamvu bafashe uyu musore.

Chris Brown yafunzwe akimara gukorera igitaramo muri Phillipines

Andi makuru aturuka mu binyamakuru byo muri iki gihugu akaba avuga ko Inzego z'Ubutabera arizo zamufashe aho yafashwe kugirango aryozwe amafaranga y'igitaramo yishyuriwe ntagikore. Iki gitaramo akaba yaragombaga kugikorera muri iki gihugu cya Phillipines ahitwa Phillipines Arena aho yari yatumiwe mu birori byo gusoza umwaka ntiyahakandagiza ikirenge bitewe n'uko yari mu bihe byiza n'uwahoze ari umukunzi we "Karrueche Tran" ari nawe watumye uyu musore atajya muri Phillipines icyo gihe ku itariki 31/12/2014.

Chris Brown kugeza ubu watawe muri yombi bikaba biteganyijwe ko yarekurwa ku itariki 27/07/2015 mu gihe yaramuka akemuye ibibazo afitanye n'abo yabeshye akabatwarira akayabo k'amafaranga yarangiza ntaririmbe. Bikaba byari biteganyijwe ko uyu muhanzi asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi gusa kugeza ubu yamaze gutabwa muri yombi.

Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Facebook
Kanda hano ukurikire EAchamps Rwanda kuri Twitter
5 years ago | by Blue Magnet

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter