Miss Sandra Teta afungiye gutanga sheki itazigamiye
www.eachamps.rw
Sandra Teta wamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB kuri ubu yahindutse CEB aho yabaye igisonga cya mbere, amakuru agera kuri EAchamps.rw aremeza ko yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu azira gutanga sheki itazigamiye
Sandra Teta ni umukobwa wikorera mu bijyanye cyane cyane n’imyidagaduro, kumurika imideri no gutegura ibitaramo. Ubu afungiye kuri station ya Police ku Muhima.
Miss sandra teta watawe muri yombi azira gutanga sheki itazigamiye
Amakuru ava kuri zimwe mu nshuti ze za hafi aremeza ko uyu mukobwa yatawe muri yombi ashinjwa guha umucuruzi Nkusi Godfrey sheki itazigamiye
Teta ni umuyobozi wa kompanyi y’ubucuruzi yashinze yitwa Luminous Event, ari nayo iherutse gutegura igikorwa yise Rwanda International Fashion World (RIFAW) cyajemo ibyamamare nka Bebe Cool ndetse na Zari umugore ukundana n’umuhanzi Diamond, iki ni kimwe mu bikorwa byagenze neza mu minsi yashize Teta yateguye