www.eachamps.rw
Ruhumuriza James uzwi cyane ku mazina ya King James asanzwe akoresha mu buhanzi bwe yatangaje kimwe mu bintu bisekeje kandi binatangaje yakoreraga uwo bakundanye acyiga mu mashuri yisumbuye gusa benshi bakaba batangajwe bakanatungurwa n'ikimenyetso cy'urukundo uyu musore yifashishaga mu rwego rwo kwereka umukunzi we ko amwitaho.
Abinyujije kuri Twitter ye uyu musore akaba yabashije kwerura avuga ko yogerezaga umukunzi we isahane bakiga mu mashuri yisumbuye gusa yirinda gutangaza izina ry'umukobwa wari waramukiriyeho bene aka kageni ahubwo yongeraho ko yamukundaga byimbitse ati #Naramukundaga.
Indi nkuru : King James ari mu rukundo n'umukobwa w'imyaka 20 urangiza ayisumbuye
Namwogerezaga isahane tuvuye muri refegitwari hahha #boardingschool #NARAMUKUNDAGA
@eric1key ,@Fiona_Kamikazi
— KING JAMES (@KingRuhumurizaJ) July 24, 2015
King James mu magambo ye akaba yagize ati
Namwogerezaga isahane tuvuye muri refegitwari hahha #boardingschool #Naramukundaga..."
Ibi King James akaba yabitangaje mu rwego rwo kwibukiranya n'abafana be abakunzi bagize mu bihe byahise ndetse n'utuntu babakoreraga tudasanzwe aho agira ati #Naramukundaga.
Mbese wowe umukobwa cyangwa umuhungu mwakundanye kera ni iki gitangaje wamukoreraga utapfa kwibagirwa? Vuga uti #Naramukundaga...