Noop Ja uzwi mu ndirimbo 'Murebeho' agiye gusubukura umuziki nyuma yo gushinga Studio-eachamps.rw

Noop Ja uzwi mu ndirimbo 'Murebeho' agiye gusubukura umuziki nyuma yo gushinga Studio

www.eachamps.rw

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noop Ja mu muziki yatangije inzu itunganya indirimbo yitwa Country Music aho avuga ko agiye guhita agaruka mu muziki.

Noop Ja yamaye mu myaka iyinga 10 ishize, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Murabeho Ndagiye’, yari ibumbatiye ubutumwa bwo kurwanya icyorezo cya Sida. Iyi ndirimbo yatumye aba ikimenyabose mu Rwanda, kuko nta radiyo yo mu Rwanda bwiraga itayicuranze.

Hari hashije igihe kinini uyu mugabo atumvikana mu bikorwa bya muzika, dore ko ubu ahugiye mu gukora mu miryango itari iya leta itandukanye, akaba anandika ibitabo.

Kuri ubu yamaze gushinga inzu itunganya imiziki yitwa Country Records iherereye mu gace ka Nyamirambo hafi ya Sitade ya Kigali.

Nduwimana Jean Paul yabwiye Eachamps ko yatekereje gushinga iyi studio nyuma yo kubona imvune abahanzi batandukanye bahura nazo, kugira ngo bashyire ibihangano byabo, ari nayo mpamvu Country Records ifite intego yo gufasha abahanzi bafite impano ariko babuze ubushobozi.

Ibi ngo bizakorwa ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’uturere dutandukanye, aho bazazenguruka bashaka abafite impano kugira ngo babafashe.

Kuba Noop Ja afunguye studio, ngo  bigiye gutuma yongera gusubukura umuziki, dore ko afite indirimbo nyinshi zanditse ariko atigeze akora kuko yari atarabona aho azikorera.

Yagize ati “mfite indirimbo nyinshi zanditse, hari izo nagiye nandika nkaziha abandi bahanzi nka ba Naason, ariko ubwo ndi kumwe na Iyzo na Nez Beat ngiye kongera gukora umuziki.”

Si abahanzi bakizamuka bazakorana n’iyi Studio kuko n’abasanzwe baramenyekanye bahawe ikaze, dore ko harimo na Producer w’umuhanga witwa Iyzo wakoze indirimbo nyinshi zirimo iza DJ Pius, Mfumbata ya Urban Boys, Komeza Unyirebere ya Charly na Nina, Hahandi ya Alioni n’izindi.

Kuri Iyzo ngo uyu niwo mwanya abonye wo kwerekana ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo, dore ko aho yakoreraga hatamufashaga kwinjira ku isoko.

Yagize ati “nabonye Noop Ja afite icyerekezo. Ubu nibwo abantu bagiye kumva ibyo nkora kandi bizaba bifite ireme... aho nakoreraga bari bafite intege nke mu gushaka amasoko, ariko hano ikipe yose iruzuye.”

Iyzo yavuze ko aba yaragiye muri Urban Records cyangwa Uno Music, ariko ahitamo Country Records kuko yasanze ifite icyerecyezo.

Iyzo azajya akorana n’undi musore uri kuzamuka ariko w’umuhanga witwa Nez Beat.

Mu gihe cya Vuba iyi Studio iratangira gukora n’amashusho, kuko hari n’ibiganiro bya televiziyo bagiye kujya bakora.

Noop Ja ibihangano bye bishya ni vuba aha 

Iyzo yatangiye gukorera muri Country Music

Nez Beat azajya afatanya na Iyzo

Jack B we yatangiye kuhakorera indirimbo 

 

2 years ago | by Muvunyi Arsene

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter