Coco ufasha Jack B mu muziki yanamuhaye akazi-eachamps.rw

Coco ufasha Jack B mu muziki yanamuhaye akazi

www.eachamps.rw

Umuhanzi Jack B atangaza ko impamvu yagiye kuba i Nyagasambu ari uko afiteyo inshingano zo gucunga imitungo y’umujyanama we mu bya muzika uba ku mugabane w’u Burayi.

Rugamba Jacques (Jack B) ni umwe mu bagabo bamaze igihe kinini mu muziki wo mu Rwanda, aho yatangiye ari umubyinnyi, nyuma akaza kujya mu kuririmba. Azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Mumparire, Ibara Ryera, Diaspora n’izindi zitandukanye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, nibwo uyu mugabo yatangiye kugaragara ahantu henshi ari kumwe n’umugore witwa Coco, ndetse bamwe batangira kubakeka amababa ko baba bakundana.

Nyuma Jack B yaje gukuraho urujijo atangaza ko uyu mugore ari umujyanama we.  Bidatinze humvikanye amakuru ko uyu mugabo yaba yarahise ava i Nyamirambo aho yari atuye, akimukira i Nyagasambu mu rugo rw’uyu mugore.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps, Jack B yadutangarije ko akunda kuba ari kumwe n’umujyanama kugira ngo akazi kabo kagende neza.

Uyu mugabo yemeje ko agituye i Nyamirambo, uretse ko ajya anyuzamo akajya i Nyagasambu, aho abagiye gucunga imitungo y’umujyanama we mu gihe aba yasubiye mu Busuwisi aho asanzwe atuye.

Yagize ati “njyewe mba Kuryanyuma ariko mba i Nyagasambu igihe adahari (umujyanama) kugira ngo murebere buzinesi ze ku nyine turi mu kazi, hari n’abandi baba bari kumufasha.”

Ibikorwa bya Coco biri i Nyagasambu harimo gufasha urubyiruko kwiga kudoda no kubyina, n’ibindi bitandukanye.

Uburyo Jack B akorana n’uyu mujyanama we, ngo amwishyurira 50%, nawe akishyiriraho andi. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 azashyira hanze alubumu ye ya gatatu yitwa ‘Diaspora’, izaba ije isanga ‘Urihe?’ na ‘Mumparire’.

2 years ago | by Muvunyi Arsene

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter