Abahatanira ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 batangiye umwiherero-eachamps.rw

Abahatanira ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 batangiye umwiherero

www.eachamps.rw

Abakobwa bazatoranywamo uzaba Miss Earth Rwanda 2018 batangiye umwiherero ubategura kuzaseruka neza mu irushanwa nyir’izina rizaba kuri uyu wa Gatandatu.

Ni ku nshuro mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ryo gutoranya umukobwa uzahagararira igihugu mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth rifite intego yo kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Miss Uwase Hirwa Honorine wahagarariye u Rwanda muri Miss Earth mu mwaka ushize, yanahawe inshingano zo gutoranya undi mukobwa uzaserukira urw’imisozi i gihumbi.

Mu cyumweru gishize yari yatangaje ko ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 rizambikwa umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kuva muri 2015 kugera muri 2018.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Uwase Hirwa Honorine yadutangarije ko aba bakobwa bamaze gutangira umwiherero kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nzeri 2018. Uyu mwiherero uri kubera kuri Onomo Hoteli mu Mujyi wa Kigali aho biteganyijwe ko uzarangira kuwa gatanu, bugacya hatorwa Miss Earth Rwanda 2018.

Uwase Hirwa Honorine kandi yatubwiye ko biteganyijwe ko abakobwa 10 ari bo bazahatana, gusa ngo hari abagitegerejwe mu mwiherero, bagomba kuhagera kuri uyu wa kabiri.

Kugeza ubu abamaze kugera mu mwiherero ni Igihozo Dariane, Umutoni Bideri Mireille Destin, Ashimwe Fiona Doreen, Uwonkunda Belinda, Umutoni Belise, Uwase Fiona, Umutoniwase Anastasia wabaye Miss Popularity 2018.

Gutora Miss Earth 2018 biteganyijwe kuba kuwa 03 Ugushyingo 2018, bikazabera muri Phillipine aho  Karen Ibasco azatanga ikamba ku uzamusimbura. Kugeza ubu ibihugu bigera kuri 82 nibyo bimaze kwemezwa ko bizitabira.

2 years ago | by Muvunyi Arsene

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter