Umutoni Joyeuse ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Arizona 2018 (Amafoto)-eachamps.rw

Umutoni Joyeuse ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Arizona 2018 (Amafoto)

www.eachamps.rw

Umunyarwandakazi witwa Umutoni Joyeuse ari mu bakobwa icumi bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu banyafurikakazi batuye muri Leta ya Arizona (Miss Africa Arizona).

Umutoni Joyeuse ni umwari ufite imyaka 19, atuye Phoenix muri Leta ya Arizona aho amazeyo imyaka igera kuri itatu.  Yiga mu ishuri ryisumbuye rya Metro Tech High School aho yiga mu ishami rya Banki n’Imari (Banking and Financial).

Ni umwe mu bakobwa 10 b’abanyafurika batoranyijwe kuzahatana mu irushanwa rya Miss Africa Arizona riteganyijwe kuba kuwa 10 Ugushyingo 2018.

Uyu mukobwa waganiriye na Eachamps, yivuga ko nk’umwari ugira ikinyabupfura, w’inyangamugayo, uvugira abanyantegenke, kandi uharanira kuba icyitegererezo ku rubyiruko.

Ibyo kwitabira amarushanwa y’ubwiza, Umutoni Joyeuse avuga ko yatangiye kubyiyumvamo akiri umwana muto, bisemburwa cyane no kubona hari abangavu benshi bata ishuri kubera guterwa inda zitategujwe.

Yagize ati “Nkiri Umwana muto cyane, nakundaga amarushanwa ya ba nyampinga, nkumva mpora nshishikajwe no kubona umunsi umwe ndi umwe muri bo. Ikindi kandi natangiye kubitekereza igihe nabonaga abana babakobwa batwara inda zitateguwe bakava mu ishuri mfata umwanzuro wo kujya muri iri rushanwa kugirango mbakorere ubuvugizi.”

Umushinga ashaka gushyira mu bikorwa umunsi azaba yatowe, ni ukuvugira abana b’abakobwa bahohoterwa, bagashyingirwa ku gahato batarageza imyaka y’ubukure. Arashaka gukangurira abana b’abakobwa gutinyuka bakavuga mu gihe hari uwabahohoteye kugira ngo bahabwe ubufasha.

Mu nshuro 6 zabanje, nta mu nyarwandakazi urambikwa ikamba rya Miss Africa Arizona ari nayo mpamvu Umutoni Joyeuse avuga ko kuri uyu nshuro agomba kuryegukana. Icyizere aragishingira ku mushinga we avuga adadiye.

Yagize ati “Icyezere  ni uko mfite umushinga ufatika, ikindi ni uko nifitiye icyizere cy’uko ngomba guhesha ishema u Rwanda. Ndizera ntashidikanya ko ninkurikiza amategeko nzambikwa ikamba.”

Ntateganya kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, gusa ngo mu gihe yaba atabonye uko ashyira mu bikorwa umushinga we, ngo na ryo yaryitabira kugira ngo rimubere ikiraro.

Binyuze muri iri rushanwa, Umutoni Joyeuse afite intego yo kumenyekanisha u Rwanda, akereka abandi ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu gito kandi cyanyuze mu bihe bikomeye, ubu rwamaze kwiyubaka, rukataje mu iterambere.

Asaba abanyarwanda kuzamuha amajwi ubwo, hazaba hatangiye amatora binyuze ku mbuga nkoranyambaga, guhera mu cyumweru gitaha.

Umutoni Joyeuse yifitiye icyizere 

1 year ago | by Muvunyi Arsene

Post Comment

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter